Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda cyabonye umuyobozi mushya



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi n’Iterambere ry’Inganda (NIRDA/ National Industrial Research and Development Agency) ubu kirayoborwa n’Umuhanga mu by’ubutabire Dr Christian Sekomo Birame. Asimbuye Madamu Claire Mukeshimana.

Iki kigo cyari giherutse kuvugwaho gutumiza imashini ikora umutobe, ihabwa “ikora igikoma”, ariko ubuyobozi bwacyo barabikahanye,

Dr Birame ni umuhanga mu butabire akaba asanzwe ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda wigisha ubutabire.

Yakoraga kandi akazi nk’impuguke muri REMA aho yatangaga inama zijyanye no kwita ku bidukikije.

NIRDA agiye kuyobora yari iherutse kuvugwa ho gutumiza imashini yo gutunganya umutobe bayiha ikora igikoma.

Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko izwi nka PAC niyo yabivuze.

Icyo gihe yavuze ko amwe mu makosa yagagaye kuri NIRDA ari uko muri 2017 yatumije imashini itunganya umutobe yo guha uruganda rutunganya umutobe w’ibitoki rwo mu Karere ka Rwamagana, ikigera mu Rwanda ibanza gukora neza ariko nyuma itangira gutanga ‘umutobe urenduka uteye nk’igikoma.’

Ibi NIRDA yarabihaniye kuri Twitter ivuga ko itazanye imashini ikora igikoma ahubwo haje imashini ikora ‘umutobe utanoze neza.’

Madamu Claire Mukeshimana yari asanzwe ari umuyobozi w’agateganyo wa NIRDA. Mbere yahoze akora muri Minisiteri y’urubyiruko, umuco na siporo.


Dr Christian Sekomo Birama yabaye umuyobozi wa NIRDA

UMUSEKE





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO