Imibare y’Ikipe y’Igihugu AMAVUBI yarushijeho gukomera nyuma y’iminota 10 y’igice cya kabiri ubwo Umunyezamu Kwizera Olivier yagongaga umukinnyi wa Cameroon bari basigaranye bonyine akamutura hasi, ahita yerekwa ikarita itukura.
Igice cya mbere cyaranzwe n’umukino ukinirwa hagati, Cameroon yabuze amahirwe akomeye ku munota wa 12 w’umukino , u Rwanda ntirwabashije gutera ishoti rigana mu izamu. Iminota 45 yarangiye ari 0-0.
Kwizera Olivier yeretswe ikarita itukura mu gice cya Kabiri asimburwa na Emery Mvuyekure. Nyuma ku munota wa 78 Sugira Erineste yinjiye asimbuye Byiringiro Lague.
Amavubi yakinaga arushwa cyane na Cameroon.
Ikosa rya Kwizera Olivier risa neza n’iryo yakoze tariki 31 Mutarama 2021 mu mikino ya CHAN 2020 ubwo u Rwanda rwatsindwaga na Guinea 1-0 nabwo yeretswe ikarita y’umutuku.
Mu wundi mukino, Cap Verde yatsinze Mozambique iyisanze i Maputo 1-0.
Uko birangiye mu itsinda F:
1. Cameroon ni iya mbere n’amanota 11
2. Cap Verde ni iya kabiri n’amanota 10
3. Rwanda rusezerewe ku mwanya wa gatatu n’amanota 6
4. Mozambique itahanye amanota 4
Rwanda XI: Kwizera Olivier; Omborenga Fitina, Mutsinzi Ange, Nirisarike Salomon, Imanishimwe Emmanuel; Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier (Seif); Iradukunda Bertrand, Niyonzima Haruna, Byiringiro Lague; Kagere Meddie.
Cameroon XI: Omossola; Fai, Meyapya, Ngadeu, Ngwem; Hongla; Clinton, Kunde, Zambo Anguissa, Moumi; Aboubakar.
UMUSEKE