Kuri uyu wa Gatatu, urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina wayoboye Impuzamashyaka ya MRCD n’abandi bantu 20 barimo abarwanyi b’Umutwe w’Ingabo wa FLN rwakomeje Ubushinjacyaha bukomeza gusobanura imiterere y’ibyaha bashinjwa n’uko babikoze.
Muri uru rubanza, Ubushinjacyaha bumaze kwerekana imiterere y’ibyaha n’uburyo byakozwemo ku bantu icyenda barimo Paul Rusesabagina washinze MRCD, Nsabimana Callixte "Sankara" na Nsengimana Herman babaye abavugizi ba FLN.
Aba bose bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba bakoreye ku butaka bw’u Rwanda mu Turere twa Nyaruguru, Nyamagabe na Rusizi; byaguyemo abaturage icyenda, abandi barakomereka, hasahurwa imitungo yabo ndetse indi iratwikwa.
Biteganyijwe ko iburanisha ryo kuri uyu munsi, Ubushinjacyaha butangira busobanura ibyaha biregwa Nikuzwe Simeon.
Uyu ava inda imwe na Shabani Emmanuel na we uregwa muri iyi dosiye. Ubushinjacyaha kandi bwagaragaje ko Shabani ari we winjije mwene nyina mu bikorwa bigamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Urutonde rw’abaregwa muri uru rubanza
1. Nsabimana Callixte alias Sankara
2. Nsengimana Herman
3. Rusesabagina Paul
4. Nizeyimana Marc
5. Bizimana Cassien, alias BIZIMANA Patience, alias Passy, alias Selemani
6. Matakamba Jean Berchmans
7. Shabani Emmanuel
8. Ntibiramira Innocent
9. Byukusenge Jean Claude
10. Nikuzwe Simeon
11. Ntabanganyimana Joseph alias Combe Barume Matata
12. Nsanzubukire Félicien alias Irakiza Fred
13. Munyaneza Anastase alias Job Kuramba
14. Iyamuremye Emmanuel alias Engambe Iyamusumba
15. Niyirora Marcel alias BAMA Nicholas
16. Nshimiyimana Emmanuel
17. Kwitonda André
18. Hakizimana Théogène
19. Ndagijimana Jean Chrétien
20. Mukandutiye Angelina
21. Nsabimana Jean Damascène alias Motard
Inkuru dukesha IGIHE
KURIKIRA ANDI MAKURU YIHUTIRWA KURI IYI VIDEWO: