Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

DRC - Nyiragongo: Ubuzima busanzwe busa n’uburi kugaruka i Goma ariko ubwoba buracyari bwinshi



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nyuma y’aho ibihumbi n’ibihumbi bahungiye Goma ku wa kane kubera iturika ry’ikirunga cya Nyiragongo ryabaye mu cyumweru gishize, hafi igice cyose cy’agace byabereyemo kiragaragara.

Abaturage baba mu turere icumi dufatwa nk’utubangamiwe basabwe kutuvamo, ibyatumye abantu babarirwa mu bihumbi amagana bahunga. Ariko abo byananiye kuhava baracyariyo.

Ejo ku wa gatanu, abantu basa nk’aho basubiye mu buzima busanzwe - amaduka yari yarafunguwe, abatwara abantu ku mapikipiki bari gukora - ariko urebye urabona ko ibintu bitameze nk’uko byatekerezwaga kumera.

Kuri bamwe mu basigaye muri ako gace, baragaragaza ubwoba ku maso.

Utu turere icumi abantu bategetswe kuvamo tuzwi ko turi ku butaka isaha n’isaha bushobora guturika.

Abasigaye i Goma bakomeza kuba maso, biteze ko igihe icyo ari cyo cyose ikirunga gishobora kongera kuruka.

Ariko igitekerezo cyo gutegeka abaturage kuva muri utwo turere ntifatwa kimwe. Bamwe, cyane cyane ababonye iruka ry’ikirunga riheruka mu 2002, bibaza niba leta yizeye neza ko imitingito itagaruka.

Ariko, imihanda n’amazi atari make yuzuye imiferege. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko byabagoye cyane kubona hoteri bizeye, kubera ibice byinshi byagizweho ingaruka n’umutingito zakurikiye iturika ry’ibirunga ryo ku wa gatandatu ushize.

Ku basigaye mu gace, barimo baragerageza gusubira mu buzima busanzwe, mu gihe abandi nabo bahunze bakomeje bibaza igihe bazasubira iwabo.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO