Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Dore Impamvu umwana wawe agomba kwiga muri ’Mother Mary International School Complex’ ikigo kirera abanyabwenge mpuzamahanga b’ejo hazaza



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu gihe hari ababyeyi bajya bibaza aho babona ibigo bitanga amasomo yategurira abana babo kugira ubumenyi mpuzamahanga bikabagora, abahisemo kurereshereza muri Mother Mary International School Complex bivugwa ko bashimishwa ni uko isi yose igiye kuzabona abanyabwenge bazayiteza imbere bifashishije ubumenyi n’ubushobozi bahakura.

Nyuma y’uko Ikinyamakuru igisabo cyumvise izo mpungenge za bamwe mu babyeyi bifuza aho bajyana abana heza kandi hizewe, cyabonye amakuru meza y’uko hari ikigo mpuzamahanga cyujuje ibisabwa byose byifuzwa n’ababyeyi, Ikinyamakuru Igisabo.rw cyageze ku kigo Mother Mary International Complex gihereree mu Karere ka Gasabo umurenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali, maze Bwana Jean Damascene Baziruwihoreye Umwarimu akaba n’Umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet Des Etudes) muri icyo kigo, atubwira birambuye ubudasa n’akarusho ikigo abereye umwe mu bayobozi, kirusha ahandi hose ahereye ku ireme ry’uburezi mpuzamahanga batanga, aho batsindisha abana hafi ya bose bahiga ku kigero cyo hejuru maze umwana wese uharangije akaba, aba afite uburenganzira bwo gukingurirwa imiryango muri za Kaminuza zose zo ku isi ntakindi cyemezo arinze gusabwa.

Agira ati “iki ni ikigo mpuzamahanga cyitwa Mother Mary International School Complex kikaba giherereye mu Mujyi wa Kigali, Akarere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko. Ni ikigo cy’amashuli gifite umwihariko wo kwigisha mu buryo bwa Cambridge amasomo mpuzamahanga ku buryo umwana wese uhiga aba ari umunyeshuri w’umuhanga, kandi wigirira ikizere mu byo akora byose. akarusho ni uko uwo mwana, aba azi kuvuga neza indimi mpuzamahanga arizo, Icyongereza, Igifaransa, Igiswahili tutaretse n’Ikinyarwanda ururimi kavukire, birumvikana kandi byose akabivuga akanabyandika adategwa.”

Bwana Jean Damascenne, avuga ko ishuli ryabo Mother Mary International School Complex, rimaze imyaka 15 rirerera u Rwanda cyane ko ryafunguye imiryango mu mwaka wa 2006. Kuva icyo gihe abana n’ababyeyi ngo bagiye bagaragaza ubwitabire bwo gukunda iryo shuli ku buryo muri iyo myaka abanyeshuri bikubye inshuro 45% zose.


Bwana Jean Damascene Baziruwihoreye Umwarimu akaba n’Umuyobozi ushinzwe amasomo (Prefet Des Etudes) muri Mary International School Complex

Agira ati “dufungura twatangiranye abana 20 gusa, ababyeyi bamaze kubona intego n’ibyiza by’ishuli ryacu, bakomeje kurigana ari benshi mu gihe gito tuba twakiriye abarenga 200, ubukurikiyeho bikuba kabiri kino gihe nkubwira dufite abarenga 900 mu byiciro byose, kandi buri mwaka niko hagenda harangiza benshi tukanakira abandi benshi kubera nyine Progarame z’amasomo yacu ziteguwe neza. Turangwa no kugira abarimu b’abahanga kandi b’inararibonye, Discipline utasanga ahandi, ibyo byose bigatuma abenshi babishingiraho bakatugana bishimye mu byiciro byose kuva mu mashuli y’incuke, abanza n’ay’isumbuye uko ibyo byiciro byose tubifite.”

Iyo umwana asoje muri iki kiciro cy’amashuri y’inshuke ahita akomereza amasomo ye mu nzego (Stages) kuva kuri Stage ya1 kugera kuri stage 12. Ahangaha bakaba bakurikirana amasomo yabo mu ndimi zose zavuzwe haruguru, bakiga neza bakayakurikira mu buryo bwa Cambridge (Cambridge Program) bakaba ngo bakurikirana neza ibyo biga kandi bakabitsinda ku kigero cyo hejuru.

Baziruwihanganye Jean Damascenne, avuga mu bindi ababyeyi bakundira ikigo cyabo bituma basigaye bazana abana ari benshi ngo ni uburere bwiza buvanze na Discipline n’indagagaciro Values baha abana bagamije byazabayobora bikabaherekeza mu buzima bwabo bwose. Akandi karusho bakundira Mother Mery International School Complex ni muburyo abahiga bahabwa amafunguro ateguye neza bahabwa saa yine irya mu gitondo na saa saba iry’amanywa.

Bwana Jean Damascene, asoza asaba ababyifuza bose kuzana abana babo muri Mother Mary International School Complex kubera ko ari ikigo mpuzamahanga cyo kwizerwa, ari yo mpamvu kigwaho n’abana baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku isi, ku buryo abanyamahanga ngi iyo baje gukorera mu Rwanda bafite abana bageze mu gihe cyo kwiga, usanga bihutira kubaririza Mother Mary International School Complex, aho yaba iherereye cyane baba barayibwiwe bakiri mu mayira, ko nta handi abana babo baziga hatari muri iryo shuli ryuzujuje ibisabwa byose ngo umwana akurikirane amasomo mpuzamahanga kandi mu ndimi zose mpuzamahanga zikoreshwa na bose.

Akavuga ko mu byukuri bene gushinga icyo kigo, uburyo bakunda uburezi kandi banabwitangiye, mu bihe biri mbere hari na gahunda bafite yo kuzashyiraho na Kaminuza mpuzamahanga abanyeshuli babo nabandi babyifuza bazajya bakomerezamo amasomo batarinze kwambuka I Mahanga.

Ibyiza n’ubumenyi butangirwa muri Mother Mary International School Complex, bishimangirwa na none na Bwana Habiyaremye Jean d’Amour umurezi kuri iki kigo, akaba yigisha imibare n’Ubugenge mu mwaka wa Stage ya 8.

Umwe mu bana barererwaiki kigo cya Mother Mary School International Complex Niyoyita Jules Arthur wiga mu mwaka wa 1 w’isumbuye, ni ukuvuga Stage ya 7. Ashimangira ibivugwa n’abamukuriye, ko kuba yarahisemo kwiga kuri iki kigo, ari amahirwe menshi cyane, aho avuga ko amaze imyaka 4 yose aza ku mwanya wa mbere n’amanota ari hagati ya 80 na 90%.

Agira ati “ iki ni ikigo cyiza cyane gitanga amasomo agezweho kuko badutegurira kuziyubaka tunitegura kubaho ejo heza. Abarezi baduha kwisanzura, tukiga muri neza muri za Groupe Tukanarya neza.

Muri kino gihe, tukaba turi kwiga neza kugira ngo amasomo amwe namwe atararangiye neza muri Covid 19 asozwe neza. Ndashaka kuzaba umuganga ubaga, kugira ngo nzafashe isi kubaho neza.

Ndasaba abana bagenzi banjye kugira ngo bige neza batarangara icyo batumva neza babaze abarimu bisanzuye babasobanurire, kuko mu by’ukuri baradukunda bityo dutsinde neza amasomo. Mu bihe biri imbere iyi isi yacu iradukeneye kugira ngo tuyifashe kubaho neza no gutera imbere kurushaho.”


Niyoyita Jules Arthur umwana wiga muri iki kigo afite ubuhanga bwo gusobanurira umunyamakuru ibyo amubajije byose

Uyu mwana ushimira Mother Mary International School Complex, mu myaka ye 12, ababazwa n’uko yumva ko abaganga b’inzobere bakiri bake mu Rwanda no ku isi muri rusange, bityo akaba yifuza kuzaba muganga ushinzwe kubaga abarwayi, kandi ngo akurikije ubwenge ari gukura aho yiga azabigeraho nta kabuza.

Mother Mary International Complex ni ikigo gitanga amasomo mpuzamahanga, kikaba gikunzwe kubera ubumenyi n’ubuhanga abahiga n’abarangiza bagaragaza. Giherereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko hafi y’ibitaro bya Kibagabaga.







Abashaka Ibindi bisobanuro babariza kuri telefoni igendanwa 0788424775, 0782226870





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO