Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Iwacu Muzika Festival: Platini ni we ugiye kubimburira abandi bahanzi mu gutaramira abanyarwanda



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Nemeye Platini agiye kubimburira abandi bahanzi gutaramira Abanyarwanda mu bitaramo bya Iwacu Muzika Festival.

Uyu muhanzi arataramira abakunzi be kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021 guhera saa 22:30.

Platini ugiye guherwaho muri ibi bitaramo, ni ubwa mbere abitumiwemo nk’umuhanzi ku giti cye, kuko umwaka ushize atari yagaragayemo.

Mu 2020 Platini yitabiriye ibindi bitaramo byateguwe na East African Promoters byitwaga ‘My Talent Live Concerts’ nabyo byanyuze kuri Televiziyo y’u Rwanda.

Nubwo ubuyobozi bwa EAP bwirinze kuvuga abahanzi bose bazitabira ibi bitaramo, amakuru avuga ko bizageza ku bunani bw’uyu mwaka.

Umuyobozi wa East African Promoters, Mushyoma Joseph, yavuze ko impamvu batifuza gutangaza abahanzi bose bazaririmba muri ibi bitaramo ari uko buri wese azahabwa icyumweru cyo kwamamaza igitaramo cye, bityo kubatangariza rimwe bikaba byagira ingaruka mu bikorwa byo kwamamaza.

Bitewe n’uko icyorezo cya Covid-19 kitaratanga agahenge, ubuyobozi bwa East African Promoters (EAP) isanzwe itegura Iwacu Muzika Festival bwafashe icyemezo cyo kongera kuyitegura hifashishijwe ikoranabuhanga.

Nk’uko IGIHE cyabitangaje, abahanzi bose bazatarama muri Iwacu Muzika Festival bamaze kumvikana na EAP ndetse batangiye n’imyotozo bakorana n’abazabacurangira.

Umwaka ushize Iwacu Muzika Festival yaririmbyemo abahanzi 15, mu bitaramo byatangiye mu ntangiriro za Nzeri 2020.

Ni ubwa kabiri Iwacu Muzika Festival yari ibaye nyuma y’uko mu 2019 yazengurutse mu ntara zose z’igihugu.

Ibi bitaramo bizajya binyura kuri Televiziyo Rwanda.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO