Mico The Best yambitse impeta umukunzi we bitegura kurushinga, bashimangira urukundo bamazemo igihe gito baneretse ababyeyi babo.
Ku mugoroba wo kuri Cyumweru tariki 4 Nyakanga 2021 nibwo uyu muhango wabaye mu ibanga rikomeye, nta nshuti z’uyu muhanzi zari zihari kuko imihuro y’abantu benshi ibujijwe muri iki gihe.
Amakuru avuga ko aba bombi bemeranyije kurushinga nyuma y’iminsi mike uyu mukobwa yerekanye Mico The Best iwabo, umuhango nawo wagizwe ibanga.
Uyu mukobwa bagiye kubana, twamenye ko yitwa Clarisse. Ntabwo azwi cyane mu myidagaduro yo mu Rwanda gusa yigeze kujya amurika imideli nubwo byamaze igihe gito.
Amakuru agera kuri IGIHE avuga ko uyu mukobwa yanagaragaye mu gace gato ka filime ya Bad Rama yitwa ‘Cowboy’.
Bivugwa ko bombi batamaranye igihe kinini, inshuti zabo zivuga ko nta mwaka ushize bakundana.