Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

OIPPA isaba Abanyarwanda kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abakobwa bafite ubumuga bw’uruhu



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Ni mu kiganiro cyahuje uyu muryango (Organisation for integration and promotion of people with albinism, OIPPA) n’abanyamakuru kuri uyu wa 9 Ugushyingo 2021 aho bagaragaje ko bitewe n’imyumvire bamwe basigaranye; ivuga ko iyo uryamanye n’ufite ubumuga bw’uruhu cyane cyane umugore cyangwa umukobwa, ugira amahirwe mu buzima cyangwa ugakira indwara zidakira.

Ni muri urwo rwego Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi w’umuryango OIPPA yasabye abanyarwanda muri rusange ko iyo myumvire iciriritse bayireka kuko ibyo batekereza bitabaho kandi bitanashoboka.

Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi w’umuryango OIPPA yavuze ko Abanyarwanda n’abatuye mu bihugu bituranye n’U Rwanda badakwiye kubona ko hari amahirwe azanwa no kuryamana n’abafite ubumuga bw’uruhu.

Ati “Imyumvire y’uko ngo kuryamana n’abafite ubumuga bw’uruhu bizana amahirwe nibyo byatumye abagore n’abakobwa bafite ubwo bumuga bahohoterwa cyane bitewe n’abo bose baza bashakira imigisha aho itari.”

Bwana Hakizimana asaba abafite ubumuga bw’uruhu baba bakorerwa ihohoterwa rishingiye kugitsina kugana ubuyobozi bubegereye kugirango bafashwe, akanasaba Leta gukora ubukangurambaga bugamije kurwanya iri hohoterwa.


Hakizimana Nicodeme, Umuyobozi w’umuryango OIPPA





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO