Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Abasirikari 150 b’u Buholandi baje gukorera imyitozo mu Rwanda basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Taliki 28 Ugushyingo 2021, itsinda ry’abasirikari 150 baturutse mu Buholandi bari mu Rwanda aho bitabiriye imyitozo ya gisirikare y’ibyumweru bitatu izajya ibera mu kigo cya Gisirikari cya Gabiro, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali basobanurirwa amateka yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bunamira inzirekarengane zirenga 250 000 ziharuhukiye.

Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda Matthijs Wolters yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yagaragaje ko ibihugu biba bikeneye ingabo zifite ubuyobozi bushyize imbere kurengera abaturage, ari na cyo cyabuze mu gihe cya Jenoside. Yagaragaje ko ibyabaye mu Rwanda ari amasomo akomeye adakwiye kwibagirana.

Amb. Matthijs Wolters yashimiye Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) kuba bwarahaye amahirwe itsinda ryabo rikaza kwitoreza mu Rwanda kubaka ubumenyi bwabo no gukomeza kwitegura.

Umuvugizi wa RDF, Col Ronald Rwivanga yashimye ubufatanye bukomeye buri hagati y’u Buholandi n’u Rwanda mu nzego zitandukanye zirimo izijyanye n’amahugurwa arimo arebana n’amategeko, ajyanye n’ubutabazi no kubungabunga amahoro n’ibindi.

Nk’uko Imvaho yabyuanditse, yagaragaje ko iyi myitozo ibera mu Rwanda igaragaza agaciro k’umubano ibihugu byombi bifitanye.

U Rwanda n’u Buholandi bisanzwe bifite umubano ukomeye n’ubufatanye bya gisirakare bukubiye mu masezerano yashyizweho umukono ku wa 14 Kamena 2005.





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO