Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Thailand: Abantu 13 bapfiriye mu kabyiniro kafashwe n’umuriro, abandi bagera 40 barakomereka-AMAFOTO



Yanditswe na NGIRINSHUTI Christian Yasomwe na

Nibura abantu bagera kuri 13 nibo bamaze kumenyekana ko bitabye Imana mu ijoro ryakeye nyuma y’umuriro wibasiye akabyiniro ho mu gihugu cya Thailand mu gace ka Sattahip.

Ndetse n’abandi bagera kuri 40 bakomeretse bazira iyo nkongi y’umuriro yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 5 Kanama 2022.

Ibitangazamakuru byaho byatangaje ko benshi mu bakomeretse bamerewe nabi ndetse bamwe muri bo bakaba bahise bajyanwa kugirango bahabwe ubuvuzi bwibanze mu kigo cya ICU.

Bivugwa ko ubusanzwe uwo muriro watangiye kwibasira ako kabyiniro kitwa Mountain B, ku isaha ya Saa Saba z’igicuku, ubwo abari bahasohokeye bari bakubise buzuye.

Mu bapfuye, abatabazi basanze imirambo yatwitse byibuze abagabo icyenda n’abagore bane bari aho bwiherero bw’abagabo ndetse n’ahantu h’icyumba cy’uwavangaga umuziki (DJ).

Mu mashusho yagiye hanze yagiye agaragaza abantu benshi babyiganaga birukanka barwana no kuva muri uwo muriro wari wahibasiye.

Hagati aho, Pol Col Wuttipong Somjai, umuyobozi wa polisi ya Phlu Ta Luang, yatangarije itangazamakuru ko pub- Mountain B, yariherereye ku muhanda wa Sukhumvit mu gace ka Sattahip kandi yongeraho ko abagizweho ingaruka niryo sanganya bose bakekwaho kuba ari abenegihugu ba Thailand.

Uwabyiboneye yavuze ko yumvise ibisasu bibiri hafi y’akazu ka DJ hanyuma nyuma, umuriro utangira gututumba hejuru y’iyo nyubako abaturage barimo byaje gutuma inzu yose ifatwa igakongoka.

Nanone, Thanyapat Sornsuwanhiran w’imyaka 26 y’amavuko, yavuze ko yabonye umuriro ku gisenge cy’akabari maze yongeraho ko yahise atangira kuyobora abakiriya kuva mu gace kari kafashwe n’umuriro.

Umuyobozi wa polisi ya Chon Buri, Pol Majoro Jenerali Atthasit Kitjahan yavuze ko ako kabyiniro kari gashya dore ko kari kamaze ukwezi kumwe gusa gafunguye imiryango ndetse kakaba kari mu kari gakunzwe n’abaturage benshi muri ako gace.

Gusa yongeraho ko kuva aho ibyo byabereye Polisi yahise itangira gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyateye iyo nkongi y’umuriro.







Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO