Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Leta zunze ubumwe za Amerika zashyizeho miliyoni imwe y’amadorali ku muntu uzayimenyesha aho umuhungu wa Osama Bin Laden ariYanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Umuhungu wa Osama Bin Laden, Hamza Bin Laden arahigwa bukware na leta zunze ubumwe za America, iyi leta ikaba yashyize ho akayabo ka miliyoni imwe y’amadorali ku mutu cyangwa itsinda ry’abantu bazatanga amakuru y’aho uyu muhungu wa Osama yaba aherereye.

Hamza Bin Laden wasimbuye se ku buyobozi bwa Al Qaeda

Hamza bin Laden ni we watowe n’umutwe w’abataribani ngo abe ariwe ubayobora, bityo akomereze aho Se, Osama Bin Laden yari agejeje ahangana na Leta zunze ubumwe za America (US) nyuma y’uko abasirikare b’iyo leta bamwivuganye mu 2011.

Hashize imyaka mike, uyu musore Hamza agaragaza amashusho ye kuri ku rukuta rwa yutibe (youtube) akangurira abayoboke ba Al Qaeda n’abandi babishaka guhaguruka bagakomereza aho Se yari agejeje mu rugamba rwo kwanga ko US ikomeza kwivanga mu nyungu z’ibihugu cyane cyane ibyiganjemo Abasilamu.

Muri ayo mashusho Hamza Bin Laden yatangaje ko yishimira ibyo abarwanyi bahoze bakorera Se bakoze ubwo bagabaga ibitero muri leta zunze ubumwe za Amerika taliki 11 Nzeri, 2001 bikica abaturage bagera ku bihumbi bitatu i New York ku miturirwa ya World Trade Center.

Hari inyandiko ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika zasanze mu nzu ya Osama ahitwa Abbotabad muri Pakistan zimaze kumwica, izo nyandiko zavugaga ko yari yarateguye umuhungu we mu bitekerezo ko ari we uzamusimbura mu kuyobora Al Qaeda.

Hashize imyaka 2 Leta zunze ubumwe za Amerika zimenye ko Hamza ari we uyobora uyu mutwe wa Al Qaeda. Bamwe mu bayobozi mu nzego z’umutekano za Leta zunze ubumwe za Amerika bavuga ko bafite amakuru y’aho Hamza Bin Laden ashobora kuba atuye hagati y’umupaka wa Afghanistan na Pakistan kandi akunda gutemberera muri Iran. nyamara hari n’andi makuru avuga ko Hamza Bin Laden yaba yibera muri Syria


Osama Bin Laden yateguye umwana we mu mitekerereze mbere y’uko yicwa n’ingabo za Leta zunze ubumwe za Amerika

Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO