Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

Kagugu: Uwarokokeye I Nyange yaremewe ku munsi mukuru w’Intwali



Yanditswe na MUNYENTWALI Jerome Yasomwe na

Kwibuka, kuzirikana no kwishimira ibyiza Igihugu cyagezeho bitewe n’intwali zafashe iya mbere mu guharanira ko U Rwanda ruhindurirwa amateka. Ni Igikorwa kiba buri tariki ya 1 z’ukwa 2 buri mwaka. Usibye gusabana, kuri iyi nshuro mu Kagali ka Kagugu, umurenge wa Kinyinya ho mu karere ka gasabo, iki gikorwa cyaranzwe no kuremera bamwe mu batishoboye bishyuriwe umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza barimo na MUKAMASABO warokokeye i Nyange wahawe bimwe mu bimutunga.

Ni umunsi mukuru wizihirijwe hirya no hino mu midigudu igize u Rwanda, aho abaturage bateraniye ahateguwe bagasangizwa ibiganiro bigaragaza ubutwari bw’intwali U Rwanda Ruzirikana, mu byiciro byazo uko ari 3 aribyo Imanzi, Imena n’Ingenzi.

Twatamabagije Mikoro mu midugudu ya Nyakabungo na Gicikiza, aha hose, Abaturage bibukijwe ko Ubutwali budasaba gufata imbunda gusa, ko ahubwo kwitandukanya n’ibitekerezo, ibikorwa, n’imigenzo ya bamwe na bamwe itubaka Igihugu nabwo ari ubutwali.

Hashimwe intwali yo mu kiciro cy’ Imanzi, Gen. Gisa Fred Rwigema n’izindi Ntwali, ariko by’umwihariko hagarukwa ku banyeshuli b’I Nyange bitandukanyije n’ivangura ry’amako basabwe n’abacengezi ubwo babagabagaho igitero bari ku ishuli mu 1997, bakemera kuba ifpundo, maze bamwe bikabaviramo kuhatakariza ubuzima.

Muri iki gikorwa cyo kuzirikana ubutwari bwa bamwe mu bakurambere b’Intwali, abaturage b’i Nyakabungo bikusanyijemo umusanzu w’amafaranga y’ubwisungane mu kwivuza azashobora kwishyurira abaturage basaga 30 babarizwa muri uyu mudugudu badafite ubushobozi bwo kuwiyishyurira.

Ni nako kandi baremeye MUKAMASABO Godbereth warokoyeye Jenoside yakorewe Abatutsi I Nyange aho Padiri Seromba Athanase yasenyeye Kiliziya ku Batutsi bari bayihungiyemo.


MUKAMASABO Godbereth yaremewe

Major NIYOMUGABO Augustin watanze ikiganiro mu mudugudu wa Nyakabungo, yavuze ko iteka ubutwari buharanirwa mu bice byose by’ubuzima buri muntu abarizwamo, ati “Intwali si abantu barwanye gusa, n’abakora ibikorwa by’iterambere bikomeye, bizagera aho harebwa aho bafashije igihugu cyabo kwivana no kwigeza bagirwe Intwali. Uyu muco muwukomeze ubarinde ibikorwa by’ubugwali byaranze bamwe mu mateka y’igihugu cyacu”


Major NIYOMUGABO Augustin aganiriza Abaturage

Umuyobozi w’umudugudu wa Nyakabungo bwana Uwizeyimana Kassim yashimye ko mu mudugudu ayoboye hageze ibikorwaremezo bituma abaturage ahagarariye barushamo kwishimira igihugu barazwe n’Abakurambere b’intwali “Nta watekerezaga ko hano ku kagugu hagera umuhanda wa kaburimbo ariko dore udusanze I Batsinda, Ntawe ukirara ijoro ajya kuvoma amazi, kubera ubutwali bw’intwali zacu”


Uwizeyimana Kassim / Umuyobozi wa Nyakabungo

Ubwo yifatanyaga n’abaturage b’umudugudu wa Gicikiza, umuyobozi w’Akagali ka Kagugu bwana MUGABO Daniel yasabye abaturage bari mu ifasi ayoboye gusigasira ibyiza byagezweho mu gihe cy’imyaka 26 ishize hibukwa intwari z’ u Rwanda zatumye ibyo byose bibashobokera.

Ati ”Ubutwari bugomba guhera ku bikorwa bya buri munsi, ibi bikajyana no kwita ku burere bw’abana bacu bakiri mu mashuli, kuko Intwali twibuka nazo zatugejeje kuri iri terambere kubera ubumenyi n’uburere bwiza bari bafite.”


MUGABO Dan, Umunyamabanga nshingwabikorwa | Kagugu

Uyu Muyobozi yasabye ko habaho kunoza imikorere y’itorero ryo ku mudugudu, bityo abanyarwanda bagaharanira kwishakamo ibisubizo by’ibibazo bafite.

Muri uyu muhango kandi, umuyobozi yanashimiye abaturage ko babashije kuzamura umusanzu w’umutekano mu rwego rwo kurushaho kuwusigasira kuko ari nawo soko y’iterambere igihugu kigezeho.

Magingo aya, abaturage ba Kagugu bavuye ku musanzu wanganaga na Miliyoni 4 n’ibihumbi magana atanu by’umusanzu w’umutekano batanze mu mwaka wa 2018, bagera kuri Miliyoni 9 n’ibihumbi magana atatu by’amafaranga y’ U Rwanda.

Bwana Mugabo yasabye ko buri mudugudu ugize Akagali ka Kagugu wajya wiha ibikorwa by’ubutwali uzajya ukora bikazajya byibukwa buri mwaka.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka iragira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, agaciro kacu”


Abana basusurukije ibi birori mu muziki waa Famfari


Ifoto y’Urwibutso na Mukecuru Mariya YOHANA waririmbye Intsinzi





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO