Mukiriya, hamagara kuri 0783734945 tukwamamarize ibikorwa

INKURU ZIGEZWEHO

VIDEO: “Abacengezi bansabye kujya gufata intwaro nkabafasha kurwanya Leta y’ubumwe.” Rucagu



Yanditswe na UZABAKIRIHO Jean Gabriel Yasomwe na

Mu kiganiro yagiranye n’Ibigwi TV na Theprofile.rw, kuri uyu wa 29 Kanama 2020, umwe mu bagize Urwego Ngishwanama rw’Intararibonye z’Igihugu, Rucagu Boniface yatubwiye uko intambara yo guhangana n’abacengezi bari barigabije cyane cyane icyahoze ari perefegiture ya Ruhengeri, n’uruhare yagize mu guhashya abo bacengezi. Muri iki kiganiro yatubwiye ko abacengezi banamusabye kujya kubafasha kurwana.

Rucagu yavuze ko yakoze mu nteko ishinga amategeko yo ku butegetsi bwa Habyarimana, nyuma y’uko ubwo butegetsi bwari bumaze gukora jenoside abari baburimo barahunze ariko we ntiyahunga, avuga ko ubutegetsi bwari bumaze gufata igihugu bwahise bumufunga ariko afungwa igihe gito. Afunguwe ajya gucuruza ingunguru.

Ati “ Nakoraga mu nteko ishinga amategeko ariko icyo gihe yitwaga CND, abo twakoranaga ku butegetsi bwari buriho barahunze ariko njye sinahunga, nishyize mu maboko yari amaze gufata igihugu mfungwa igihe gito. Mfunguwe sinabaye umushomeri kuko nihangiye umurimo nshuruza ingunguru.”

Nyuma y’icyo gihe Rucago yahawe kuyobora perefegiture ya Ruhengeri ariko ntiyabyemera kuko ntiyabyiyumvishaga, kuko yumvaga nta kintu yaba yarakoze cyari gutuma aba umwe mu bayobozi bo bal eta y’ubumwe bw’abanyarwanda.

“Kuba naragize amahirwe yo gufungwa nyuma nkafungurwa kuri njye numvaga bihagije, nishyiramo ko atari njye. Nyuma y’icyumweru nibwo iwanjye abasirikare baje kundeba barabinsobanurira bambwira kwitegura baranjyana banshyira muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu nguko uko nabaye perefe, hari mu kwezi kwa Kane 1997.”

Rucagu yagiye kuyobora Ruhengeri bihurirana n’ibihe by’intambara y’abacengezi yadusobanuriye bumwe mu buryo bwakoreshejwe kugirango abo bacengezi bahashywe, ashimira cyane abaturage kuko babigizemo uruhare rukomeye.

REBA VIDEO YOSE UNYUZE HANO





Inkuru Byerekeranye Wakunda


Tanga Igitekerezo

Twibire !
Igitekerezo Cyawe

KWAMAMAZA

Video NSHYA

UBUBIKO