Abanjenyeri bo muri kaminuza ya Birla Institute of Technology and Science mu mujyi wa Dubai, batangaje ko hifashishijwe ubwenge buhanganono AI, bagiye gukora ‘Airbag’ zizashyirwa mu ndege inyuma zimeze nk’izisanzwe ziba mu modoka mu rwego rwo kugabanya ubukana bw’impanuka.
Uyu mushinga witwa ‘project rebirth’ uzakorwa hifashishijwe AI, hashyirwe Airbag ku ndege inyuma, bitandukanye nuko ishyirwa imbere mu modoka, ibi bizafasha indege kutangirika mu gihe ikoze impanuka.
Sisiteme y’indege izajya ikoresha utwuma twa sensors n’ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) bifasha gusuzuma ubutumburuke, umuvuduko, uko moteri y’indege ikora, icyerekezo, inkongi n’ibyo abapilote bavuga.
Mu gihe ikoranabuhanga rivumbuye ko hagiye kubaho impanuka iri ku butumburuke bwa kilometero imwe, bya bikoresho bikumira ubukana bw’impanuka ’airbags’ bizajya bihita bifunguka nko mu masegonda abiri.
Abanjenyeri barimo Eshel Wasim na Dharsan Srinivasan, bazanye iki igitekerezo nyuma y’impanuka y’indege yabereye mu Buhinde, muri Kamena 2025, yahitanye abantu 260.
Izi sisiteme zizasuzumirwa muri laboratwari zo ku bibuga by’indege kugira ngo harebwe niba zashyirwa mu ndege zishaje cyangwa zikiri nshya mu rwego rwo kurinda ubuzima bwa benshi mu bakora ingendo.
Uyu mushinga uri mu yanyuma zahabwa igihembo cya James Dyson, uwatsinze azatangazwa mu Gushyingo 2025.