Abasirikare n’abapolisi b’Abanyarwanda bari mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) ku bufatanye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’Umuryango wita ku buzima SHF (Society for Family Health), bakoze igikorwa cyo kurwanya Malaria mu nkambi y’impunzi ya Mangateen iherereye i Juba.
Ni mu rwego rwo gukomeza gufasha abaturage no kubigisha uburyo bakwiye kurwanya malaria cyane ko iri mu ndwara zibasiye iki gihugu.
Ibikorwa byakozwe birimo gusukura ahashobora kororokera imibu, gutema ibihuru, gukangurira abaturage uburyo bwo kwirinda malaria ndetse no gutanga umuti wica cyangwa wirukana imibu.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri batayo Rwanbatt-3, Col Leodomir Uwizeyimana, unahagarariye abasirikare b’Abanyarwanda bari muri UNMISS, yashimye ubufatanye bukomeye hagati y’abasirikare n’abaturage.
Yasabye abatuye inkambi gukomeza kugira uruhare mu isuku y’aho batuye, anabashishikariza gutema ibihuru no gukuraho ibidendezi by’amazi bishobora kuba indiri y’imibu.
Umuyobozi w’Inkambi ya Mangateen, Simon Khan Lok, yashimiye cyane ubu bufatanye, avuga ko bufite akamaro kanini mu guteza imbere ubuzima bw’abaturage binyuze mu kubigisha no kubagezaho umuti ubafasha kwirinda imibu.
Uretse kuba malaria ikomeje kuba imwe mu ndwara zikomeye zugarije abatuye mu nkambi ya Mangateen, iherereye ku nkengero z’Umujyi wa Juba, ni n’ikibazo cyugarije Sudani y’Epfo muri rusange.
Ishami rya Loni ryita ku Buzima, OMS, rigaragaza ko abarenga miliyoni 3,6 bo muri Sudani y’Epfo basanzwemo malaria mu 2022, imibare igera kuri miliyoni 3.8 mu 2023, no mu 2024 babarurwa abangana uku.OMS igaragaza ko malaria yihariye 66,8% by’abarwayi bagana ibigo by’ubuvuzi bivuza bataha muri iki gihugu ndetse yugarije abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu, kuko imibare y’abayirwaye yavuye kuri 32% mu 2017 igera kuri 52,6% mu 2023.




