Thursday, November 20, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEPerezida w'Uburundi yasimbutse urupfu.

Perezida w’Uburundi yasimbutse urupfu.

Uyu Mukuru w’Igihugu amaze iminsi ashyiraho abayobozi bo ku rwego rw’amakomini, anasura ibikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro hirya no hino Tariki ya 14 Ugushyingo, yasuye ikirombe cya Zahabu muri Komini Mugina nyuma yo gushyiraho umuyobozi wayo. Yari yambaye ‘botte’, gillet na casque, yitwikiriye umutaka kuko imvura yagwaga.

Mu mwanya Perezida Ndayishimiye yasuraga iki kirombe kiri ku musozi wa Mageyo, ikintu kiremereye cyaraturitse, Perezida Ndayishimiye n’abari bahari bose bitura hasi.

Abasirikare batatu bashinzwe umutekano wa hafi wa Perezida Ndayishimiye barakomeretse bikomeye, ariko we ntacyo yabaye. Bahise bajyanwa ku bitaro kugira ngo bitabweho n’abaganga.

Hari abatekerezaga ko ari inkuba ariko Ambasaderi w’u Bufaransa mu Burundi, Sébastien Minot, yatangaje ko ibyabereye i Mageyo ari iturika risanzwe riba ku birombe byinshi, ashimira Imana ko Perezida Ndayishimiye yarokotse kuko hari benshi rihitana.

Uyu mudipolomate yagize ati “Iturika ryabaye mu ruzinduko rwa Bwana Evariste Ndayishimiye rirasanzwe mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi ryitwa ‘coup de grisou’. Ryaba ryarishe abantu 15.000 mu Bufaransa gusa. Imana ishimwe, Perezida yararusimbutse.”

Coup de grisou’ ibaho iyo imyuka yirundanyiriza mu birombe, cyane cyane gaz méthane, imaze kuba myinshi. Iturika rikomeye ribaho rishobora kubyara umuriro, rikaba ryatwika abantu bari hafi aho cyangwa rikabaheza umwuka.

Mu 1906, abacukuzi b’amabuye y’agaciro barenga 1000 muri Pas-de-Calais mu Bufaransa baturikanywe n’iyi myuka. Mbere yaho, sosiyete yayacukuraga yari yaraburiwe ko harimo imyuka myinshi ishobora guteza impanuka, ariko ntiyabiha agaciro.

 

Mu 1925, mu mujyi wa Dortmund mu Budage na ho habaye iturika ry’imyuka ubwo hacukurwaga nyiramugengeri. Ryishe abakozi 130.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments