Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAAFC/M23: Intumwa zacu i Doha ntizaje kuganira ku masezerano y’amahoro

AFC/M23: Intumwa zacu i Doha ntizaje kuganira ku masezerano y’amahoro

Umuyobozi wungirije wa AFC/M23, Bertrand Bisimwa, yatangaje ko intumwa bohereje i Doha muri Qatar zahawe inshingano zo kuganira gusa ku byerekeye uburyo bwo gushyira mu bikorwa ihagarikwa ry’intambara no kurekura imfungwa, atari amasezerano y’amahoro.

Yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru i Goma ku wa Gatanu, tariki ya 22 Kanama, aho yasobanuye ko itsinda ryabo ryagizwe n’abantu babiri gusa, kuko ibyo biganiro bifatwa nk’ibya tekiniki kurusha politiki.

Bisimwa yanavuze ko umushinga w’amasezerano y’amahoro bivugwa ko watanzwe na Qatar mu cyumweru gishize, ari igitekerezo cyaturutse i Kinshasa.

Ibiganiro i Doha byasubukuwe muri iki cyumweru nyuma y’uko impande zombi zinaniranye gusinya amasezerano ku ya 18 Kanama, mu gihe imirwano yakomeje kwaduka mu burasirazuba bwa DR Congo.

AFC/M23 ikomeje kugenzura ibice binini by’akarere, harimo n’imijyi ya Goma na Bukavu, yafashwe mu ntangiriro za 2025.

Itangazo ry’intego impande zombi zasinyiye ku ya 19 Nyakanga ryagombaga kuba urufatiro rw’amasezerano y’amahoro ashobora kurangiza intambara imaze imyaka irenga 30.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments