Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAmaso ahanzwe indi Starship igiye kongera kugeragezwa

Amaso ahanzwe indi Starship igiye kongera kugeragezwa

Ikigo cya SpaceX kiri kwitegura kongera gukora igerageza rya Starship, igikorwa kizaba ahanini kigambiriye kugaragaza ubushobozi bw’iki kigo bwo kwigira ku makosa yagiye abaho mu bihe byashize.

 

Impamvu ni uko mu mezi ashize, SpaceX yakunze guhura n’ibibazo byinshi mu bikorwa nk’ibi.

Mu igerageza riheruka, SpaceX yashoboye kongera gukoresha igice cya mbere cya ‘rocket’ [Super Heavy booster] gishinzwe gutanga imbaraga zo kuzamura icyogajuru bigenda neza, ariko igice cyo hejuru kizwi nka Ship cyo gishwanyukira mu kirere na ya ‘rocket’ iturika ubwo yageragezaga kugaruka ku butaka.

Nyuma y’aho, irindi gerageza ryagombaga kuba irya 10 rya Starship, ryagenze nabi kuko yaturikiye ku butaka itarahaguruka, bituma ibikoresho biba biyifashe na byo byangirika.

Ibi bihe SpaceX iri gucamo byatumye hakomeza kwibazwa ku rindi gerageza iteganya gukora, niba koko ishobora gukosora amakosa yagiye aba ikanayakuramo amasomo kugira ngo ibindi bigenze neza.

Mu busanzwe, SpaceX ikoresha uburyo bwa ‘build-fly-fix-repeat’ bwo gukusanya amakuru y’igerageza ryose rikozwe, irikurikiye rigategurwa hagendeye kuri ayo makuru y’iryaribanjirije.

Nubwo habayeho izi mpanuka, iki kigo cyateye intambwe ishimishije aho nko muri Gicurasi uyu mwaka cyongeye gukoresha igice cya mbere cya Starship ‘rocket’ bigaragaza ko kuyikoresha inshuro nyinshi bishoboka.

Ubu imbogamizi ziracyari mu kongera gukoresha igice cyo hejuru kizwi nka Ship.

SpaceX imaze gushora arenga miliyari 7,5 z’Amadolari ya Amerika muri uyu mushinga wa Starship na Starbase ifatwa nka sitasiyo yo ku butaka.

Ifite kandi umushinga wa miliyari 1,8$ wo kwagura ibikorwaremezo byo ku butaka muri Leta ya Florida.

Ubu Ikigo cya Amerika cyita ku bijyanye n’Isanzure, NASA, gihanze amaso umushinga wa Starship kuko cyizera ko ari inkingi ya mwamba mu mushinga wayo wa Artemis, ugamije kongera gusubiza umuntu ku Kwezi mu 2027.

Starship ni cyo cyogajuru kinini kandi gifite ubushobozi mu byabayeho. Gifite uburebure bwa metero 120, moteri 33 za Raptor ku gice cyo hasi n’izindi esheshatu ku gice cyo hejuru.

Mu gihe cyo guhaguruka, izi moteri zitanga imbaraga zingana n’izishobora gusunika ibilo miliyoni 7,5.

Irindi gerageza riteganyijwe ku wa 24 Kanama 2025.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments