Abaturage barenga 50 barimo abo mu Murenge wa Rwimbogo n’abo mu Murenge wa Nzahaha bari kuririra mu myotsi nyuma y’uko mugenzi wabo abakodesheje ubutaka bwa leta kandi nta burenganzira abifite.
Mutirende Martin bahimba Mutirende yababeshye ko yatumwe n’Akarere ka Rusizi, akabaka amafaranga y’ubukode bw’igishanga cyahoze gicukurwamo nyiramugengeri. Amafaranga abaturage bavugaga ko bayanyuzaga ku mukomisiyoneri witwaga Mandevu,
Mu ntangiriro za Nyakanga 2025 ni bwo Mutirende yatangiye kwegera bagenzi be ababwira ko Akarere kamuhaye uburenganzira bwo gukodesha iki gishanga akabaka amafaranga, abahamo imirimo yo guhinga.
Mukashema Francine wo Mudugudu Gishoma, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo yabwiye IGIHE ko yahamagaye na Mutirende amubwira ko Akarere ka Rusizi kamuhaye uburenganzira bwo gutanga imirima mu gishanga ariko ko uhabwa umurimo agomba kujya atanga icyayi buri mwaka.
Ati “Njyewe natanze ibihumbi 80 Frw.”
Rudaherishyanga Ignace wo mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo avuga ko yabonye aba mbere babonye imirima mu gishanga ababaza uko biri kugenda, bamubwira ko bisaba gutanga amafaranga.
Ati “Banyeretse umusaza wakira amafaranga, kuko umurima nari nkeneye umurima muha ibihumbi 130 Frw, kugira ngo njye mu matsinda abiri. Ariko uwo musaza tumubajije atubwira ko ayo mafaranga atari aye ko ahubwo iyo amaze kuyafata ayaha Mutirende.”
Nzabirinda Anastase wo mu Mudugudu wa Gakombe, Akagari ka Mushaka watanze ibihumbi 65 Frw avuga ko icyamuteye kuyatanga ari uko Mutirende yavugaga ko yahawe uburenganzira n’akarere no kuba yarabonaga abayatanze bahawe imirima yo guhinga.
Benimana Julienne watanze ibihumbi 65 Frw avuga ko ibyo Mutirende yabakoreye ari ubutekamutwe kuko yabonye ubuyobozi bw’umurenge buje kubakoresha inama akavuga ngo ntihagire uvuga ko yatanze amafaranga.
Ati “Turashimira ubuyobozi ko butatwambuye imirima, ariko turanabusaba ko Mutirende yakurikiranwa akadusibiza amafaranga yacu.”
Mutirende wakodesheje ubutaka bwa Leta yasabye abaturage umunani ibihumbi 480 Frw kuri ‘boroke’ imwe, nk’uko amakuru akomeza abivuga.
Boroke imwe ni umurima ugizwe na metero 20 z’ubugari na metero 100 z’uburebure. Ubutaka bwose bwakodeshejwe bugizwe na boroke 15.
Mu kiganiro na IGIHE, Mutirende Martin yavuze ko nta muturage wigeze amuha amafaranga ngo amuhe umurima, ndetse ko Mandevu bivugwa ko yakiraga amafaranga akayamushyiriza, nta mafaranga yigeze amuha.
Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Joas Nzayishima, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakimenye biturutse ku muturage wabarije mu nteko y’abaturage impamvu Akarere kari gukodesha igishanga kandi cyari gisanzwe gitangirwa ubuntu.
Ati “Hari ibimenyetso bigenda bigaragara ko ayo mafaranga koko yatanzwe kandi n’abayakiriye harimo abemera ko bayakiriye. Hari abafashwe bari gukurikiranwa abandi baracyashakishwa, inzego zibishinzwe nizimara gukurikirana azagaruzwa. Twakwizeza abayatanze ko bashobora kuyabona, ariko icyo twavuga ni uko abaturage bakwiye kujya baba maso bakirinda ubushukanyi n’ubuhemu nk’ubwo”.
Kugeza ubu hamaze kuboneka abagera kuri 50 barimo abavuga ko bahaye amafaranga Mutirende Martin n’abavuga ko bayahaye Mandevu uvugwaho kuba komisiyoneri wa Mutirende.
Imibare irakiyongera kuko umunsi ku wundi Umurenge wa Rwimbogo wakira abaturage bavuga ko Mutirende yabatekeye umutwe akabakodesha ubutaka bwa Leta. Imibare igaragaza ko niba koko Mutirende Martin yarahawe amafaranga, ashobora kuba yarakiriye arenga miliyoni 6 Frw.
Inzego zitandukanye zahagurukiye iki kibazo kugira ngo abaturage basubizwe amafaranga yabo.

