Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKELeta ya RDC yongeye guhishira FDLR

Leta ya RDC yongeye guhishira FDLR

Mu gihe Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisabwa gutangira ibikorwa byo gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, Ambasaderi w’iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye, Zénon Mukongo Ngay, yongeye kugaragaza ko utabaho.

 

Mu nama y’ibihugu bigize akanama ka Loni gashinzwe umutekano yabaye ku wa 22 Kanama 2025, Ambasaderi w’u Rwanda muri uyu muryango, Ngoga Martin, yavuze ko Leta ya RDC ikomeje gukorana na FDLR, bihabanye n’amasezerano y’amahoro yasinyiwe i Washington.

Ambasaderi Ngoga yasobanuye ko Leta ya RDC yagombaga kwemera gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR mu nama y’urwego ruhuriweho rushinzwe umutekano, JSCM, yabereye muri Ethiopia ku wa 7 n’uwa 8 Kanama, ariko ntiyabikoze.

Ati “Tunababajwe kandi n’uko RDC itemeye gutangira ibikorwa byo gusenya FDLR ishyigikiwe na Kinshasa, mu nama ya mbere ya JSCM yabaye tariki ya 7 Kanama ariko turacyizeye ibi bizakosorerwa mu nama izakurikiraho.”

Ambasaderi Mukongo yagaragaje ko FDLR itabaho, kuko ngo abarwanyi bayo ntibigeze bagaragara ubwo umutwe witwaje intwaro wa M23 wafataga umujyi wa Goma muri Mutarama na Bukavu muri Gashyantare.

Ati “Ariko ibi ntabwo ari ukuri. Ubwo Goma na Bukavu byafatwaga…ni hehe twabonye ‘FDLR ifashwa na Leta ya RDC’? Ntitwayibonye. Ntabwo ari ukuri.”

Nubwo Ambasaderi Mukongo yavuze ko nta barwanyi ba FDLR bagaragaye, ubwo M23 yari mu rugamba rwo gufata Goma, mu Rwanda hahungiye ingabo nyinshi za RDC ndetse n’abarwanyi b’uyu mutwe w’iterabwoba ubwo babonaga nta handi bashobora gucikira.

Hari n’abandi barwanyi 14 ba FDLR bafatiwe mu bice birimo Goma, barimo Brig Gen Gakwerere Ezéchiel wahoze ari Umunyamabanga Mukuru w’uyu mutwe, bashyikirijwe u Rwanda ku mugaragaro tariki ya 1 Werurwe.

Ambasaderi Ngoga yasubije Mukongo ko nta byinshi yavuga ku bufatanye bw’ingabo za RDC na FDLR, kuko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gafite amakuru ahagije ahamya ko impande zombi zikorana.

Ati “Ntabwo nongera gusobanura uko Leta ya RDC ifasha FDLR kubera ko akanama kabifiteho amakuru ahagije, yagenzuwe.”

Raporo zitandukanye z’impuguke za Loni zirimo iyasohotse tariki ya 3 Nyakanga, zasuzumwe n’akanama k’uyu muryango zishinzwe umutekano, zihamya ko ingabo za RDC zikomeje gukorana na FDLR

Ambasaderi Ngoga yasobanuye ko akanama ka Loni gashinzwe umutekano gafite amakuru ahamya ko Leta ya RDC na FDLR bikorana
Gakwerere n’abandi barwanyi ba FDLR bafatiwe i Goma no mu bindi bice
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments