Minisitiri w’Ingabo wa Mozambique, Maj Gen Cristóvão Artur Chume n’abandi basirikare, basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi bahashyinguye.
Minisitiri Maj Gen Cristóvão yari kumwe n’abasirikare batandukanye barimo Umuyobozi mu Ngabo, Maj Gen André Rafael Mahunguane, Umuyobozi muri Polisi ya Mozambique, CP Fabião Pedro Nhancololo n’abandi.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, bugaragaza ko iri tsinda “riri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano n’ubufatanye busanzweho hagati y’ibihugu byombi, ndetse kuri iki gicamunsi basura icyicaro gikuru cya Minisiteri y’Ingabo.”
Aba basirikare “basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, bunamira Abatutsi bishwe mu 1994. Banasuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside.”
Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwohereje abasirikare n’abapolisi muri Cabo Delgado, mu gihe gito zirukana abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa Ansar al Sunnah mu birindiro bari bamaze imyaka ine bahashinze.
Nyuma yo gukura abarwanyi b’uyu mutwe mu birindiro bihoraho bari bafite muri iyi ntara, hakurikiyeho ibikorwa bihuriweho byo kubahiga mu mashyamba bahungiyemo. U Rwanda kandi runatoza abasirikare ba Mozambique kugira ngo bazashobore kwirindira umutekano mu bihe bizaza.
