Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAHabonetse ubwato bikekwa ko Yezu yabugenzemo ubwo yagendaga hejuru y’amazi

Habonetse ubwato bikekwa ko Yezu yabugenzemo ubwo yagendaga hejuru y’amazi

Abashakashatsi bavumbuye ubwato bwari bumaze imyaka irenga 2000 mu ndiba y’inyanja ya Galileya, bivugwa ko ari bwo Yesu/Yezu yagenzemo ubwo yakoraga igitangaza cyo guturisha inyanja no kugenda hejuru y’amazi.

 

Ni ubwato bwavumbuwe mu 1986, ariko bukomeza gukorwaho ubushakashatsi.

Abashashatsi bagaragaza ko ubu bwato ari ubwakoreshwaga mu kuroba muri icyo gihe, bwasanzwe mu gace gahura neza n’inkuru yo muri Bibiliya, ndetse ko hafi yaho bahasanze amatara, n’amasafuriya bivuze ko ubwo bwato bwari mu rugendo rw’ijoro.

Impuguke mu bijyanye no gushaka ibisigaratongo by’inkuru zivugwa muri Bibiliya (Biblical archaeology expert) Danny Herman, yavuze ko ubu bwato bushobora guhuzwa n’inkuru ivuga ku gitangaza Yezu/Yesu yakoze.

Yagize ati “ Ushobora kubihuza n’inkuru yamamaye cyane abakirisitu bose bazi yo kugenda hejuru y’amazi no guturisha inyanja Yesu yakoze.”

Ubu bwato bwavumbuwe mu majyaruguru ya Israel, ubwo imvura yamaraga igihe kinini itagwa muri ako gace bigatuma iyi nyanja ikama ku buryo indiba yayo igaragara.

Nubwo hari byinshi bihuza ubu bwato n’inkuru ya Yesu yo muri Bibiliya, abashakashatsi bavuga ko bigoye guhita bemeza ko aribwo bwato Yesu yagenzemo kuko hari ubwato burenga 600 icyo gihe.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments