Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere, Rebecca Alitwala Kadaga, bateranye amagambo bapfa ibyemezo bifatirwa abanyamuryango b’ishyaka NRM riri ku butegetsi.
Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere. Ubu ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa NRM.
Ubwo yari mu nama ya NRM yo ku rwego rw’igihugu kuri uyu wa 23 Kanama 2025, yafashe ijambo, asobanura uburyo yabaye umwizerwa w’iri shyaka kuva ryashingwa, ariko ko yarutishijwe Anitha Among urimazemo igihe gito.
Ati “Ku rupapuro rusaba, ubazwa ibyo wakoreye NRM mu myaka 10 ishize. Ayo mabwiriza ntiyahindutse. Umuntu ushaka ushaka uyu mwanya [Among] yakoze imyaka itatu gusa.”
Yongeye ati “Niba twemereye umuntu uje uyu munsi, akaba umuyobozi w’ishyaka, ni ubuhe butumwa turi gutanga? Ese ubudahemuka n’ubwitange ntabwo bigihabwa agaciro muri NRM?”
Among usanzwe ari Perezida w’Inteko ya Uganda na we ari guhatanira umwanya wa Visi Perezida wa NRM. Kadaga yasobanuye ko bitewe n’uko ataruzuza imyaka 10 ari umunyamuryango w’iri shyaka, yagombaga gukurwa ku rutonde rw’abahatana.
Kadaga ati “Nashyigikiye ibikorwa byo kwiyamamaza byose, nkora ibishoboka kugira ngo ingengo y’imari iboneke, menyekanisha Uganda ku Isi, nkorera ishyaka nk’umwizerwa. Ariko nandagarijwe mu ruhame ubwo nakurwaga ku mwanya wa Perezida w’Inteko, ndabyakira. Ese muzasunika umuntu kugeza ryari?”
Yabwiye Perezida Museveni wari witabiriye iyi nama nka Perezida wa NRM ko atari we gusa ari kurwanya, ahubwo ko ari kurwanya abaturage bose bo mu bwami bwa Busoga kuko bamushyigikiye.
Ati “Bwana Perezida, nakubwiye ko ibi nibigera ku rwego rwo guhangana, bizateza ibibazo mu baturage b’iwacu. Ushobora gutekereza ko uri kundwanya, ariko uri kurwanya abantu benshi. Ibi si byiza kuri politiki ya Uganda.”
Perezida Museveni yasubije Kadaga ko adakwiye kwitwaza inkomoko yo muri Busoga kuko atari we nyir’ubwami, amumenyesha kandi ko yakoranye n’abami baho, bityo ko na we ahafite abamushyigikiye.
Yagize ati “Rebecca, Busoga si iyawe. Ntabwo wari uhari ubwo nakoraga n’abahoze ari abami. Bityo rero, ukwiye kwicara.”
Museveni yasobanuriye Kadaga ko komite nshingwabikorwa ya NRM ifite inshingano yo gusuzuma kandidatire no gutanga ubujyanama, kandi ko mu gihe ibona nta mpamvu ikomeye yo kwambura abantu amahirwe yo guhatana, ibemerera gukomeza.
