Perezida wa Koreya y’Epfo, Lee Jae Myung, yemeje ko abasirikare barinda umupaka uhuza Koreya y’Epfo na Koreya ya Ruguru, barashe amasasu yo kuburiya abasirikare bo muri Koreya ya Ruguru bashakaga kurenga umupaka.
Ibi yabitangaje ku wa 23 Kanama 2025, ubwo yerekezaga mu ruzinduko mu Buyapani.
Igisirikare cya Koreya y’Epfo cyavuze ko cyarashe ayo masasu nyuma yo kubona abasirikare ba Koreya ya Ruguru barenze imbibi z’igihugu cyabo bagana muri Koreya y’Epfo. Amasasu yari ayo kubasubiza inyuma.
Ku rundi ruhande Koreya ya Ruguru yafashe iki gikorwa nk’ubushotoranyi ndetse ivuga ko bishobora guteza amakimbirane akomeye.
Umusirikare wo muri Koreya ya Ruguru, Lt Gen Ko Jong Chol, yavuze ko ibyo Koreya y’Epfo yise amasasu yo kuburira yabikoresheje imbunda ya ‘machine gun’ inshuro zirenga icumi.
Ati “Uko ni kuburira abantu mu buryo bushobora gutuma abasirikare bari kumipaka batangira imirwano, ibintu bikaba bibi kurushaho.”
Ibihugu byombi ntibicana uwaka kuva intambara yahanganishije impande zombi mu 1953 irangiye igasiga icyari igihugu kimwe gicitsemo kabiri.
Perezida Lee Jae Myung, watowe muri Kamena 2025, ajya ku butegetsi yavuze ko agiye gukora ibishoboka ibihugu byombi bikagirana umubano mwiza, gusa ibyo Koreya ya Ruguru yavuze ko ari uburyarya kuko iki gihugu kitahinduka.