Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi watangaje ko wahaye Ukraine inguzanyo ya miliyari 9€ (angana na miliyari 10,5$), yavuye mu nyungu ku mutungo w’u Burusiya wafatiriwe n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
U Burusiya buvuga ko uyu mugambi udakurikije amategeko kandi utesha icyizere urwego rw’imari rw’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi.
Nyuma y’uko intambara ya Ukraine n’u Burusiya ikajije umurego ibihugu by’i Burayi na Amerika byafatiriye umutungo ugera kuri miliyari 300$.
Hafi miliyari 200$ muri yo ziri mu kigo cy’i Bruxelles gicunga imari cya Euroclear. Uwo mutungo wamaze kunguka inyungu nyinshi, ibihugu biwufatiriye bihita bishaka uko byazikoresha bitera inkunga Ukraine.
Mu 2024 ibihugu bigize umuryango wa G7 byemeye guha Ukraine inguzanyo ya miliyari 50$ izishyurwa hifashishijwe inyungu z’umutungo w’u Burusiya wafatiriwe, mu gihe EU yari yemeye miliyari 21$.
Ku wa 22 Kanama 2025, Komisiyo ya EU yatangaje ko yashyikirije Ukraine miliyari 1€, bituma ayatanzwe muri uyu mwaka wose agera kuri miliyari 9 €.
Ibihugu bimwe byo mu Burengerazuba bw’Isi byifuza ko umutungo w’u Burusiya wafatiriwe wegurirwa Ukraine burundu, ariko ibindi bigaragaza impungenge zijyanye n’amategeko, bikavuga ko uwo mutungo ugomba kugumaho nk’ikarita yo gukoresha mu biganiro.
Abahanga mu by’ubukungu bemeza ko gukoresha ayo mafaranga hatisunzwe amategeko byahungabanya icyizere Isi ifitiye ibigo by’imari byo mu Burengerazuba bw’Isi.