Ababyeyi b’Intwaza bo mu Karere ka Kamonyi bashimiye Guverinoma y’u Rwanda, ku bikorwa bya buri munsi byo kubitaho no gukomeza kubafata mu mugongo nyuma y’amateka ashaririye banyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ni ishimwe batanze mu gikorwa cyo kwizihiza Umuganura cyabaye ku wa 22 Kanama 2025. Cyabimburiwe no gutaha inzu ivugu yubakikwe Intwaza Mukandori Vestine yavuguruwe.
Ni Ibi birori byateguwe ku bufatanye n’Akarere ka Kamonyi n’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF).
Mukandori yashimiye Guverinoma y’u Rwanda yamubaye hafi nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yamumazeho abe.
Yagize ati “Muri Jenoside [abicanyi] bamaze kunyicira abana, uwari burugumesitiri yabwiye Interahamwe ngo ‘mwimwica. Vestine ndamuzi azicwa n’agahinda’. Ariko agahinda ntabwo kanyishe n’ubu ndakomeye.”
Umuyobozi wa PSF mu Karere ka Kamonyi, Munyankumburwa Jean Marie Vianney, yavuze ko igitekerezo cyo guhuza aba babyeyi b’Intwaza cyaje ubwo bibukaga ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, bashaka uburyo bakongera kubahuza mu gukomeza kubereka urukundo.
Ati “Nyuma yo kwibuka habayeho igikorwa cyo gusangira, tumaze gusangira tubona ibyishimo bafite tubona bikwiye ko twazahura atari mu bihe byo kwibuka, tugasangira na bo, tugasabana, kuko biba bigaragara ko bakeneye abantu.”
Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yavuze ko iki gikorwa cyo guhuza Intwaza ari umwanya mwiza wo kongera kwibukiranya no kuzirikana uburyo aba babyeyi biyemeje kudaheranwa.
Yagize ati “Uyu aba ari umwanya wo kugira ngo twishime ndetse nk’ubuyobozi tubabwire ko turi kumwe, tubabwire ko mufite igihugu cyiza kibakunda kandi kibitayeho.”
Kugeza ubu mu Karere ka Kamonyi habarurwa Intwaza 44 zirimo umusaza umwe.