Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUmwiherero abayobozi bo muri Nigeria bakoreye i Kigali warikoroje iwabo

Umwiherero abayobozi bo muri Nigeria bakoreye i Kigali warikoroje iwabo

Sosiyete y’Igihugu ishinzwe ibikomoka kuri peteroli muri Nigeria (NNPC) yamaganiye kure amakuru avuga ko umwiherero abayobozi bayo baherutse gukorera i Kigali, wagaragayemo gusesagura cyane.

 

Ibyatangajwe n’iyi sosiyete bije nyuma y’uko ibinyamakuru byo muri Nigeria bigaragaje ko muri Kamena 2025, abayobozi ba NNPC bakoreye umwiherero i Kigali wagaragayemo gukoresha nabi amafaranga ya Leta.

Amakuru avuga ko muri uyu mwiherero abagize Inama y’Ubutegetsi ya NNPC bakodesheje indege bwite (private jets) eshanu, kugira ngo zibageze i Kigali.

Nyuma yo kugera mu Rwanda ngo bakodesheje Kigali Marriott Hotel iri muri hoteli zihagazeho muri Afurika y’Iburasirazuba, yose.

Itangazamakuru ryo muri Nigeria rivuga ko uko ari ugukoresha nabi amafaranga y’igihugu kuko nibura kurara ijoro rimwe muri Kigali Marriott Hotel biri hagati ya $173 na $3,800.

Iki kibazo cyongeye gufata indi ntera mu mpera z’icyumweru gishize ubwo byavugwaga ko Umuyobozi Mukuru wa NNPC, Bayo Bashir Ojulari, yakodesheje indege bwite zizamujyana muri Brésil na bagenzi be.

Mu itangazo NNPC yashyize hanze ku Cyumweru tariki 24 Kanama 2025, yahakanye aya makuru, ivuga ko ari ibihuha.

Iti “Amakuru avuga ko Umuyobozi Mukuru wa NNPC Limited, Bayo Bashir Ojulari yakodesheje indege bwite zo kujya muri Brésil ni ibinyoma, agamije ikibi kandi ari mu mugambi wateguwe wo gukomeza gutanga amakuru atari ukuri.”

Iki kigo cyakomeje kivuga ko ibi bije bikurikira aya makuru y’umwiherero w’i Kigali, nayo arimo ibinyoma byinshi.

Kiti “Iki kinyoma giheruka sicyo cyonyine. Gisa neza n’ibihimbano biherutse gutangazwa ku mwiherero w’abagize Inama y’Ubutegetsi ya NNPC i Kigali, aho abafite imigambi yabo bagoretse ukuri ku mpamvu z’iyi nama, ndetse bagakabya ku bijyanye n’indege zakoreshejwe. Hejuru yo gushaka kuyobya abantu uyu mwiherero watanze umusaruro, urimo no gusesengura gahunda y’igihe kirekire y’ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga ya NNPC.”

NNPC yatangaje ko abakomeje gukwirakwiza aya makuru ari abantu b’imbere badashyigikiye ubuyobozi buriho, ndetse bashaka ko Bayo Bashir Ojulari atagera ku nshingano yahawe na Perezida wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments