Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa 25 Kanama 2025 yakiriye Abanyarwanda 533 babaga muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bifuje gutaha ku bushake.
Igikorwa cyo gucyura Abanyarwanda cyashingiye ku myanzuro yafatiwe mu nama y’u Rwanda, RDC n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNHCR) yabereye i Addis Abeba muri Ethiopie tariki ya 24 Nyakanga 2025.
Aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya Goma, nyuma yo kuva mu bice bitandukanye babagamo mu burasirazuba bwa RDC; aho bari baragizwe imbohe n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR.
Twagirumukiza Egide w’imyaka 65 y’amavuko yatangaje ko yabaga muri RDC kuva mu 1994. Yasobanuye ko FDLR yari yarababitsemo ubwoba ku buryo uwo yafataga agerageza gutaha, yamwicaga.
Ati “Yego pe batubuzaga gutaha! Ngo utashye baramwica cyangwa batamwica bakamufunga.”
Ubwo bageraga ku mupaka munini wa Rubavu (La Corniche), bari bateguriwe bisi zibajyana mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi mu karere ka Rusizi, aho bazacumbikirwa mbere yo gusubizwa mu buzima busanzwe.
Batashye nyuma y’abandi barenga 1100 u Rwanda rwakiriye muri Gicurasi 2025, batashye babifashijwemo na UNHCR.
UNCHR igaragaza ko kugeza tariki ya 6 Kanama 2025, inkambi y’agateganyo ya Goma yabagamo Abanyarwanda 630 bari bategereje gutaha. Hari abandi 31 babaga kuri site zitandukanye muri Kitshanga, Karuba na Mweso.