Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUganda : Kadaga ari guca amarenga yo kuva muri NRM

Uganda : Kadaga ari guca amarenga yo kuva muri NRM

Minisitiri w’Intebe wungirije wa Uganda, Kadaga Rebecca Alitwala, yaciye amarenga yo gusohoka mu Ishyaka rya NRM riri ku butegetsi nyuma y’uko Perezida w’Inteko, Anita Among, atorewe kuba Visi Perezida w’ishyaka, umwanya bari bahanganiye.

 

Abinyujije ku rubuga rwe rwa X, Kadaga yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwo kwiyamamaza n’ubwo avuga ko hari habayeho ibibazo birimo ibikangisho na ruswa.

Yagaragaje ko yakunze ishyaka ariko ko ibyo ari gukorerwa bishimangira ko bikomeje bishobora gutuma asohoka mu ishyaka kuko nta yandi mahitamo yaba asigaranye.

Yakomeje ati “Gukoresha nabi ububasha byaranze aya matora ntibikwiye kwihanganirwa. Dukunda ishyaka ryacu, gusa iryo vangura nirikomeza tuzasigara nta yandi mahitamo uretse kugenda.”

Kadaga w’imyaka 69 yabaye Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko kuva mu 2011 kugeza mu 2021 ubwo yagirwaga Minisitiri w’Intebe wungirije wa mbere. Yari ari kwiyamamariza umwanya wa Visi Perezida wa kabiri wa NRM ariko ntiyahirwa.

Ni umwanya wegukanywe n’uwo bari bahanganye Anita Among usanzwe ari Perezida w’Inteko ya Uganda.

Mbere y’amatora umwuka ntiwari wifashe neza hagati ya Kadaga na Perezida Yoweli Kaguta Museveni kubera kwemerera Anita Among kwiyamamaza kuri uwo mwanya kandi ngo ataramara imyaka 10 mu ishyaka.

Kadaga yari yasobanuye ko bitewe n’uko ataruzuza imyaka 10 ari umunyamuryango w’iri shyaka, yagombaga gukurwa ku rutonde rw’abahatana.

Yabwiye Perezida Museveni wari witabiriye iyi nama nka Perezida wa NRM ko atari we gusa ari kurwanya, ahubwo ko ari kurwanya abaturage bose bo mu bwami bwa Busoga kuko bamushyigikiye.

Icyo gihe Museveni yari yagaragaje ko komite nshingwabikorwa ya NRM ifite inshingano yo gusuzuma kandidatire no gutanga ubujyanama, kandi ko mu gihe ibona nta mpamvu ikomeye yo kwambura abantu amahirwe yo guhatana, ibemerera gukomeza.

Nyuma y’amatora, Perezida Museveni yashimiye Anita Among watorewe kuba visi perezida wa NRM.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments