Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUImanza z’ibirarane zirenga ibihumbi 26 zaciwe mu mwaka umwe

Imanza z’ibirarane zirenga ibihumbi 26 zaciwe mu mwaka umwe

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2024/2025, imanza z’ibirarane 26.862 zaburanishijwe mu nkiko, aho zagabanyutse cyane zivuye kuri 44,799 zo mu mwaka w’ubucamanza wa 2023/2024.

 

Yabigarutseho mu kiganiro Waramutse Rwanda cya RBA. Yavuze ko iyi ntambwe ari ikimenyetso cyiza kubera ko imanza zagabanyutse cyane ugereranyije n’umwaka w’ubucamanza wari wabanje.

Ati “Uyu mwaka dusoje w’ubucamanza wa 2024/2025, imanza dufite zasojwe cyangwa twasoje zitwa ibirarane ni 26.862, bivuze ko uyu mwaka mu gihe cyose maze mu butabera dusa nk’aho ibirarane byagabanyutse cyane ku buryo bugaragara kubera ko twavuye kuri 59% mu mwaka ubanziriza uyu dusoje.”

“Aho icyo gihe twasoje uwo mwaka dufite 44,799 byari hafi 60% rero ubu twagabanyutseho ku manza dufite mbega navuga ko bishimishije mu byukuri mu rwego rwo kurwanya ibirarane no kwihutisha ubutabera.”

Iyo bavuze ngo imanza zabaye ibirarane ni iziba zirengeje amezi atandatu zitaburanishwa mu nkiko.

Ubwo yabazwaga impamvu ituma habaho ibirarane by’imanza, Mutabazi yasobanuye ko ari icyizere abaturage basigaye bafitiye inkiko mu Rwanda.

Ati “Ni ibintu byinshi bituma hashobora kubaho ibirarane by’imanza, navuga ko uko umwaka utambuka undi uza abaturage bagenda bajijuka ndetse banamenya uburenganzira bwabo. Bakumva ko ikintu cyose kigomba gukemuka binyuze mu nzira z’imanza rero kubera ko ugereranyije imyaka 30 kugira ngo umuturage amenye ibijyanye n’amategeko byabaga bigoye. Ariko ubu abaturage bazi ibyerekeranye n’amategeko hari abunganizi b’amategeko bashobora kubagira inama bati ikibazo ufite cyose twajya mu nkiko.”

Mutabazi yakomeje avuga ko iyo mpamvu ariyo ikunze gutuma hari imanza nyinshi ziregerwa inkiko, gusa ikibazo gikunze kubaho ari uko abakozi b’inkiko badashobora gukemura ibyo bibazo byose icyarimwe.

Ati “Dufite abakozi batari bake ariko nubundi ntabwo bashobora kungana n’umubare w’ibibazo cyangwa n’imanza ziza mu nkiko. Hari abenshi bazi ko guca urubanza ari uko umuntu aza akaruca ngo watsinze cyangwa watsinzwe rero buriya habamo ibyiciro bitandukanye birimo gutegura inama ntegurarubanza, kuburanisha urubanza, kurusoma, ubujurire ndetse n’ibindi bitandukanye.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments