Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba, yatangaje ko mu mezi ane ashize, abana 139 basambanyijwe, ndetse abantu 126 batabwa muri yombi bakurikiranyweho iki cyaha.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Twizeyimana Hamduni, mu kiganiro yagiranye na IGIHE, cyagarutse ku mibare y’abasambanya abana n’ikiri gukorwa mu guhashya iki cyaha.
SP Twizeyimana yavuze ko Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego ikomeje guta muri yombi abasambanya abana, anaburira ababyeyi bahisha amakuru y’abasambanya abana babo.
Yagize ati “Muri aya mezi ane ni ukuvuga kuva mu kwa Gatanu kugeza mu kwa munani, habayeho ibyaha byo gusambanya abana bigera kuri 139 byiganje cyane mu Karere ka Nyagatare ifite 37, Bugesera 23, Kayonza, 19, Gatsibo 17, Ngoma na Rwamagana zifite 15 na Kirehe ifite13.’’
SP Twizeyimana yakomeje avuga ko abagera kuri 126 aribo bamaze gutabwa muri yombi bakekwaho gusambanya aba bana.
Mu byatumye aba bana basambanywa harimo ubusinzi, kuba badakurikiranwa n’ababyeyi babo bigatuma abagabo bamwe babashuka, imyizerere mibi ituma umuntu w’imyaka 38 asambanya umwana w’imyaka ibiri cyangwa ufite amezi atandatu n’ibindi.
Ati ‘‘Abaturage icyo basabwa ni ukumva ko abana bakwiriye kugira uburenganzira bakarindwa ihohoterwa iryo ariryo ryose kandi bakabakurikirana buri munsi. Abasambanya abana bo twavuga ko ari icyaha kidasaza kandi gihanwa n’amategeko, igihe cyose bizamenyekana ko wagikoze uzafatwa kandi ubiryozwe.’’
SP Twizeyimana yasabye ababyeyi kwirinda amakimbirane yo mu miryango kuko ariyo akenshi atuma badakurikirana uburere bw’abana babo bigatuma bamwe basambanywa.
Yabasabye kandi kwirinda ibiyobyabwenge, bagatangira amakuru ku gihe kugira ngo uwakoze icyo cyaha abihanirwe.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, ubwo yasozaga umushinga w’iterambere washyirwaga mu bikorwa na World Vision Rwanda, yagarutse ku babyeyi batita ku burerere bw’abana babo ndetse n’abadatanga amakuru ku babasambanya.
Ati “Babyeyi muri aba twiyibutse inshingano zacu, umwana koko aravuka ariko ntabwo yitwa ‘Harerimana’ ntabwo tubikeneye, dukurikirane imikurire y’umwana, dutange amakuru y’abangiza ubuzima bw’abana b’abakobwa ariko n’aho tubonye amahirwe tuyabyaze umusaruro umwana arerwe neza. Iyo umuryango utekanye utarimo amakimbirane abana bakura neza.’’
Kuri ubu abagera kuri 13 bakekwaho gusambanya abana ntibarafatwa bitewe no guhisha amakuru.