Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagarutse ku buremere bw’ibyaha bya jenoside byakozwe na Sibomana Metusera, Se wa Patrick Rugaba umaze igihe akoresha imbuga nkoranyambaga mu guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi no gusebya ubuyobozi bw’u Rwanda no “kurota” kubuhirika.
Minisitiri Dr. Bizimana yabigarutseho abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 28 Kanama 2025.
Yavuze ko Sibomana Metusera yaburanishijwe bwa nyuma mu ruhame n’Inteko Gacaca ya Murangara, i Karongi igizwe n’inyangamugayo icyenda, zarimo Perezida wayo Ntabanganyimana Vincent, Visi Perezida wa mbere Bimenyimana Samusoni, Visi Perezida kabiri, Rubayiza Augustin, abanditsi barimo Uwizeye Milkiam na Nsengiyumva Edison. Harimo kandi Nyirahabimana Alphonsine, Ntihabose Madeleine, Rusagara Herediyoni na Mukabatsinda Dative.
Sibomana Metusera yahamijwe jenoside akatirwa imyaka 19 y’igifungo. Urukiko rwemeje ko azafungwa imyaka itandatu n’amezi abiri kuko yari amaze muri gereza imyaka 12 n’amezi 10.
Minisitiri Bizimana yagaragaje kandi ko urubanza rwagombaga kuba tariki 9 Kamena 2008, ndetse Inteko yarateranye ariko Sibomana Metusera yanga kwitaba yohereza umuhungu we Bazimaziki William kubeshya ko arwaye.
Ati “Ubwo yari afite ibyo atinya n’ibyo agishakisha uko ahimba. Inteko yamuhaye Itariki yo kuwa 12 Kamena 2008. Urubanza rwe rugizwe n’impapuro 22 rwashojwe ahamijwe ibyaha bya jenoside bikomeye byo kuyobora ibitero no kujya kwica abatutsi ahantu hatandukanye muri Kibuye no gusahura inka z’Abatutsi n’imitungo.”
Yakomeje ati “Murebye ubukana bw’ibyaha bya Sibomana Metusera muribonera ko kuba
Patrick Rugaba ahimba ko yarokotse jenoside ari ukubeshya icya Semuhanuka. Ubu bwicanyi kandi ntibwakozwe mu 1994 gusa kuko Gishyita na Rwamatamu batangiye kwica Abatutsi mu 1992. Rugaba Patrick yahigwaga na nde mu gihe Se yari mu bayoboye ibitero byayogoje Komini Gishyita, Gisovu na Rwamatamu muri iyo myaka yose?”
Indi ngingo Minisitiri Dr. Bizimana yerekanye igaragaza amabi ya Sibomana Metusera, ni uko hari bamwe mu nterahamwe bajyanye na we mu bitero bigahera ku Batutsi b’aho yari atuye i Mpembe, bigakomereza ahandi henshi harimo Mugonero, kuri Ngoma, Muyira, Gitwa, Bisesero n’ahandi byarimo abitwa Masabo, Musabyimamana mwene Nyirantama, Karasankima n’abahungu be, Kanyabungo, Bosco, Ndagijimana Simon, Nyiringabo, Mukera, Nzayibaza, Sehene, n’abandi benshi.
Ati “Mu bantu benshi bashinje Sibomana Metusera harimo abarokotse yiciye ababo, harimo n’interahamwe nka we bireze bakemera uruhare rwabo muri jenoside. Bahurije ku bwicanyi yakoze kuva aho yari atuye i Mpembe.”
Interahamwe Niyonsaba Martin yabisobanuye atya ati “Ibyo nzi kuri Sibomana Metusera ndabivuga mu bice bitatu: Tariki 14/4/1994 igitero cyavuye i Mpembe kirimo Metusera na Hogorine kidusanga i Buzuru turaza tugeze kwa Vuganeza twicamo amakipe tuza kurwanya Abatutsi kuri Ngoma. Tugeze haruguru Abatutsi bari bafite ingufu baraturwanya badutera amabuye bicamo Nzayibaza na Sehene, ubwo dusubira inyuma turataha, bamwe barara kwa Vuganeza. Mu baraye nanjye nari ndimo.”
“Tariki 15/4/1994: hari ku wa Gatanu. Igitero cy’i Mpembe cyaragarutse kirimo Metusera maze badusanga i Buzuru turaza tugeze kwa Vuganeza tugabana ibitero maze tuzamutse Abatutsi birwanaho baradukumira dusubira inyuma.”
Yarakomeje ati “Tariki 16/4/1994: Igitero cyadusanze kwa Kanyabungo nabwo kirimo METUSERA. Twari igitero kinini kirimo n’izindi nterahamwe za Ruzindana (Obed) na Charles Sikubwabo (burugumesitiri wa Gishyita) n’abasirikare, turwana n’abatutsi. Tubonye bafite imbaraga dukoresha grenades. Mu bateye harimo METUSERA, François, Bosco, Alphonse ariko harimo n’amasasu y’abasilikare maze abatutsi turabica barimo Munonoza na Gakara. Abarokotse bariruka bajya mu bitaro no Mu rusengero maze twicamo ibice tujya kubica duhereye ku bari mu rusengero”.
Minisitiri Bizimana ati “Ngaho da! None ngo umuhungu w’uyu mujenosideri ruharwa yararokotse?”
Minisitiri Bizimana yagarutse no ku byatangajwe na Gasagara Azaria wavuze atya ati “Icyo nzi kuri Metusera ni uko mu kwezi kwa 7/1994 yaje iwanjye ansigira akabati n’ameza avuga ko ari buze kubijyana, nyuma twumva amatangazo ko umuntu ufite ibintu bitari ibye abivuga maze ndabiranga abakozi b’ibitaro bya Mugonero baraza barabijyana, bajya n’i Mpembe iwe bahakura ibindi bintu barabijyana”.
Icyo gihe ngo Metusera yashubije atya ati ”Ibyo Gasagara avuga ni byo kuko narabimubikije koko.”