Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGAUrukiko rwatesheje agaciro imisoro Trump yashyiriyeho amahanga

Urukiko rwatesheje agaciro imisoro Trump yashyiriyeho amahanga

Urukiko rw’ubujurire rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwategetse ko imisoro Perezida Donald Trump yashyikiriyeho amahanga menshi ikurwaho kuko inyuranyije n’amategeko.

 

Muri Gashyantare 2025, nyuma y’iminsi mike Trump asubiye ku butegetsi, yazamuye cyane imisoro ku bicuruzwa bituruka mu bihugu birimo u Bushinwa, Canada na Mexique, mu rwego rwo kwihorera bitewe n’ibibazo afite kuri ibi bihugu.

Ku Bushinwa, Trump yasobanuraga ko bwohereza ibicuruzwa byinshi muri Amerika ariko bwo bukakira bike biturukayo, bukanabica umusoro mwinshi. Kuri Canada, yavugaga ko iki gihugu kizira ko cyanze kuba Leta ya 51 ya Amerika.

Ubwo iyi dosiye yagezwaga mu rukiko, abanyamategeko b’ubutegetsi bwa Trump basobanuraga ko yafashe icyemezo cyo kuzamura iyi misoro ashingiye ku bihe bidasanzwe byatewe n’uburyo Amerika yari ibangamiye n’ibihugu bifite imbaraga mu rwego rw’ubukungu.

Tariki ya 29 Kanama, urukiko rw’ubujurire rwatesheje agaciro impamvu za Trump, rugaragaza ko imisoro yazamuriye ibihugu byinshi igomba gukurwaho kuko inyuranyije n’amategeko agenga ubucuruzi mpuzamahanga.

Kuri uyu wa 30 Kanama, Trump yatangarije ku rubuga nkoranyambaga rwa Truth Social ko icyemezo cy’uru rukiko kiramutse cyubahirijwe, cyasenya Amerika kuko cyatuma igira intege nke mu rwego rw’imari.

Ati “Iyi misoro igiye, byaba ari ikiza ku gihugu. Byatuma tugira intege nke mu rwego rw’imari kandi dukwiye kugira imbaraga. Amerika ntizongera kwihanganira icyuho kinini cy’uburuzi, imisoro idakwiye n’inzitizi zibangamira ubucuruzi bishyirwaho n’ibindi bihugu, by’inshuti cyangwa abanzi, bigaca intege inganda zacu, abahinzi n’abandi.”

Trump yasobanuye ko hashize imyaka myinshi abanyapolitiki bifashisha imisoro mu kurwanya ubutegetsi bwa Amerika, bityo ko na we imisoro yongereye izafasha abakozi b’Abanyamerika n’inganda gukorera ibikoresho byinshi muri Amerika.

Uru rukiko rwamenyesheje ubutegetsi bwa Trump ko niba butanyuzwe n’iki cyemezo, bwemerewe kujurira mu Rukiko rw’Ikirenga bitarenze tariki ya 14 Ukwakira. Mu giha hatatangwa ubujurire, iyi misoro izavanwaho icyo gihe.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments