Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomePOLITIKEUmuyobozi wa HCR yashimye politiki ya Perezida Kagame yo kwita ku mpunzi

Umuyobozi wa HCR yashimye politiki ya Perezida Kagame yo kwita ku mpunzi

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Impunzi (HCR), Filippo Grandi, yashimye Perezida Kagame kubera politiki nziza afite yo kwita ku mpunzi.

 

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye ku wa Gatanu, tariki ya 29 Nzeri 2025, nyuma y’uko asuye inkambi y’igihe gito y’impunzi z’Abanye-Congo ya Nkamira, iherereye mu Karere ka Rubavu.

Filippo Grandi yagarutse ku kiganiro yaganiriye na Perezida Paul Kagame, aho yamushimiye ku nama yamuhaye icyo gihe.

Ati “Ikibazo cy’impunzi ni kimwe mu byo naganiriyeho na Perezida Kagame. Twagiranye ibiganiro byiza cyane, ndashaka gufata uyu mwanya mushimire igihe yampaye n’ibitekerezo by’ingirakamaro twaganiriyeho. Namushimiye politiki nziza u Rwanda rufite ku mpunzi kuko rwakiriye impunzi hafi ibihumbi 140 z’Abanye-Congo n’Abarundi, dore ko iyi politiki idaheza.”

“Ubu turi mu nkambi y’igihe gito irimo impunzi zaje ziturutse muri RDC mu minsi yashize, ariko uko iminsi izagenda ishira aba bantu bazimurirwa i Mahama no mu zindi nkambi. Aho bazahabona uburezi, serivisi z’ubuzima ndetse n’akazi. Ibi byose ni ibyavuye muri politiki nziza z’u Rwanda.”

Filippo Grandi wakomereje urugendo rwe mu Mujyi wa Goma umaze amezi arindwi warigaruriwe n’Ihuriro rya AFC/M23, aho yahamije ko ibiganiro by’amahoro bigenda neza kandi hashobora kuboneka ibisubizo ku kibazo cy’impunzi.

Uyu mugabo yavuze ko nyuma yo kubona imbaraga u Rwanda rukoresha mu kwita ku mpunzi, agiye gusaba imiryango mpuzamahanga kongera inkunga kugira ngo irufashe gushyira mu bikorwa iyi politiki.

Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA) igaragaza ko u Rwanda rucumbikiye impunzi 137.465. Harimo 83.858 zaturutse muri RDC, 52.450 zaturutse mu Burundi n’izo mu bindi bihugu.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments