Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUBugesera: Hatangijwe uburyo bwo kurwanya malaria hifashishijwe ‘drones’

Bugesera: Hatangijwe uburyo bwo kurwanya malaria hifashishijwe ‘drones’

Ikigo cya Charis UAS Ltd gitanga serivisi zo gukoresha ’drones’ za gisivili zifashishwa mu buhinzi, ubuzima n’ibindi, gifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) na GIZ, byatangije uburyo bushya bwo kuzifashisha mu kurwanya malaria.

 

Ni uburyo bwatangijwe ku wa 29 Kanama 2025, mu Murenge wa Ruhuha mu Karere ka Bugesera. Ni nyuma yo kubona ko bwatanze umusaruro i Kigali kuva mu 2020 bwatangira gukoreshwa.

Bugesera ni kamwe mu turere twagize abarwayi benshi ba malaria kuko kari ku mwanya wa gatatu n’abagera ku 6,386 nyuma ya Gasabo na Kicukiro two muri Kigali, mu gihe muri Nyakanga honyine uyu mwaka mu Rwanda abarwaye malaria barenga ibihumbi 90.

Malaria nyinshi mu Bugesera iterwa ahanini no kuba hari ibishanga byinshi imibu yororokeramo ari yo mpamvu hazajya hifashishwa drones zibiteremo umuti.

Harerimana Innocent utuye mu Murenge wa Ruhuha yavuze ko ubwo buryo bushya bw’ikoranabuhanga babwitezeho guhashya malaria idahwema kubibasira.

Ati “Malaria yari yaraturembeje cyane kubera ko twari dutuye hafi yo mu bishanga kandi akenshi usanga imibu ari ho ituruka. Leta yaradufashije irahatwimura dukomeza gukoresha uburyo busanzwe bwo kwirinda iyi ndwara ariko irakomeza ikaba nyinshi. Niyo mpamvu mbona ko ubu buryo bushya bugiye kudufasha kuyirwanya kuko buziyongera ku bwari busanzwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yavuze ko malaria ari imwe mu ndwara za mbere zitwara ubuzima bw’abatuye akarere ayoboye ndetse ko nta ko batagize ngo bahangane na yo gusa bakaba biteze umusanzu ufatika ku gukoresha na drones.

Ati “Hari uburyo twari dusanzwe twirindamo malaria ariko hagiye kwiyongeraho ikoreshwa ry’ikoranabuhanga rya drones muri urwo rugamba dusanzwe turimo. Icyo bije guhindura mu by’ukuri ni [ukwicira imibu mu bishanga] kuko iyo duteye umuti wo kuyica mu nzu usanga iba yaramaze gukura ivuye aho yororokeye igatangira gutera malaria.”

Umuyobozi w’Agashami gashinzwe kurwanya Imibu ikwirakwiza malariya muri RBC, Dr. Hakizimana Emmanuel, yavuze ko mu Murenge wa Ruhuha hasanzwe hitabwaho byihariye mu kurwanya malaria ariko ko kongeramo ikoreshwa rya drones ari indi ntambwe.

Ati “Twakoreye ubushakashatsi hano mu 2015 dusanga imibu yororokera mu bishanga by’imiceri ariko ikanororokera no mu ngo cyane cyane ahantu hose hareka amazi gusa icyo gihe wasangaga abatera iriya miti muri ibyo bishanga badashobora kuyihakwiza hose. Izi ‘drones’ zizajya zigera ahantu hose haba mu mvura haba ku zuba noneho dushobore no gutera umuti ahantu hanini.”

Dr. Hakizimana yakomeje avuga ko gukoresha ‘drones’ mu gutera umuti wica imibu bizakuraho imbogamizi zo kutagera aho imibu yororokera neza kuko ari mu bishanga hamwe bigora abatera umuti kwinjiramo cyangwa kubona ibikoresho byabugenewe byo kujyayo bambaye.

Umuyobozi ushinzwe gahunda yo kurwanya malaria muri Charis UAS, Kamali Karenzi Paul, yavuze ko uwo mushinga uzakorerwa mu mirenge ine y’i Bugesera.

Ati “Uyu mushinga wo gukoresha ikoranabuhanga mu kurwanya malaria uzakorerwa mu mirenge ine yo mu Bugesera ariko tugiye guhera muri Ruhuha aho tuzatera imiti irwanya malaria kuri hegitari zirenga 93 mu bishanga bihingwamo umuceri.”

Yongeyeho ko gukoresha drones bizakemura byinshi cyane cyane kugeza umuti ahantu abantu batageraga ndetse no gukoresha igihe gito kubera kuko ubusanzwe ahantu umuntu yateraga umuti umunsi wose bizajya bitwara drone igihe cy’iminota icumi gusa.

RBC igaragaza ko kuva mu 2024 kugeza muri Gashyantare 2025, abarwaye malaria bageraga ku 657,365 mu gihugu hose.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments