Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROU Bufaransa: Minisitiri w’Intebe yatabarije abato bazishyura amadeni arembeje igihugu

U Bufaransa: Minisitiri w’Intebe yatabarije abato bazishyura amadeni arembeje igihugu

Minisitiri w’Intebe w’u Bufaransa, François Bayrou, yatangaje ko igihugu cye gikomeje kwishora mu madeni menshi azabera umutwaro Abafaransa bakiri bato.

 

Mu kiganiro n’abikorera cyabaye ku wa 28 Kanama 2025, Bayrou yagize ati “Abazishyura ni abakiri bato cyane. Ni bo bazayazira, ni bo bazishyura aya madeni ubuzima bwose bazabaho.”

Uyu muyobozi yavuze ko muri iki gihugu humvikana abantu bagerageza kumvisha abaturage ko bakwiye gushyigikira gahunda yo gusaba izindi nguzanyo, nyamara bigaragara ko aho ziberekeza ari habi cyane.

Perezida Emmanuel Macron yagaragaje ko ingengo y’imari igenerwa igisirikare cy’u Bufaransa ikwiye kugezwa kuri miliyari 64 z’Amadolari mu 2027, kuko hari ibishobora kubangamira umutekano w’iki gihugu.

Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko u Bufaransa n’ibindi bihugu byo mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi cyangwa NATO bishobora kuzajya mu ntambara n’u Burusiya mu myaka itanu iri imbere.

Icyifuzo cya Perezida Macron mu gihe cyashyirwa mu bikorwa, cyazatuma u Bufaransa bukenera izindi nguzanyo kugira ngo bukomeze kugabanya icyuho mu ngengo y’imari, cyageze kuri 5,8% by’umusaruro mbumbe mu mwaka ushize.

Bayrou yateguye umushinga ahamya ko wafasha u Bufaransa koroherwa n’umutwaro w’amadeni yarenze miliyari 3000 z’Amadolari, urimo ingingo yo gukuraho ibiruhuko byo ku rwego rw’igihugu, kugabanya abakozi n’amafaranga ahabwa abari mu kiruhuko cy’izabukuru.

Uyu muyobozi yiteze ko iyi uyu mushinga uzafasha igihugu kwizigamira miliyari 51 z’Amadolari ku mwaka. Biteganyijwe ko azawugeza ku bagize Inteko Ishinga Amategeko tariki ya 8 Nzeri, nibawanga asabwe kwegura.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments