Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda, yihannye Inteko y’abacamanza yari igiye kuburanisha urubanza rwe mu mizi mu Rukiko Rukuru rwa Kigali, agaragaza ko atayitezeho ubutabera.
Ibi byabaye kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, ubwo yari agiye gutangira kuburanishwa hamwe n’abandi bareganwa barimo abahoze ari abarwanashyaka b’Ishyaka rya Dalfa-Umurinzi ritemewe gukorera mu Rwanda n’umunyamakuru wa Umubavu TV, Nsengimana Théoneste.
Perezida w’Inteko Iburanisha urwo rubanza, yatangiye agaragaza ko Ingabire Victoire Umuhoza yari yandikiye Urukiko asaba ko urubanza rwasubikwa kubera impamvu eshatu.
Impamvu ya mbere ni ijyanye no kuba agikeneye kunganirwa n’Umunyamategeko w’Umunya-Kenya, Emily Kwamboka Osiemo, usanzwe abarizwa mu Rugaga rw’Abavoka muri Kenya.
Kuri ubu yunganiwe na Me Gatera Gashabana, ari na we wunganira abandi bantu icyenda baregwa muri dosiye imwe, akaba ashaka ko yagira umwunganizi mu mategeko we wihariye, kandi akaba amufite ukorera umwuga muri Kenya, ndetse ngo yasabye ko yahabwa uburenganzira bwo kumwunganira ariko bikaba bitarakorwa. Ubwo burenganzira bugomba gutangwa n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda.
Ikibazo cya Emily Kwamboka cyakunze kugaruka cyane mu rubanza rwa Ingabire Victoire guhera mu gihe yaburanaga ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yigeze kuvuga ko mu mategeko y’imikorere y’abavoka ku Isi, habamo icyo bita ihame rya magirirane [réciprocité].
Kugira ngo wemererwe gukorera mu kindi gihugu, ni uko icyo gihugu na cyo kiba cyemera ko abanyamategeko bo mu gihugu ushaka gukoreramo, baba bemerewe gukorera mu gihugu cyawe. Urugero, niba abanyamategeko bo muri Kenya bifuza gukorera mu Rwanda, abo mu Rwanda na bo bagomba kugira uburenganzira bwo gukorera muri Kenya. Magingo aya, ibi ntabwo ari ko bimeze hagati y’ibihugu byombi.
Kuri iyi nshuro, Ingabire Victoire Umuhoza yari yongeyeho undi mwunganizi, Me Gashema Felicien uri mu baburanye kuri iyi dosiye.
Impamvu ya kabiri ni ikirego yatanze mu Rukiko rw’Ikirenga, agaragaza ko ingingo yashingiweho n’Urukiko Rukuru rugategeka ko akorwaho iperereza ryimbitse, inyuranye n’Itegeko Nshinga bityo agitegereje ko kiburanwa.
Impamvu ya gatatu yari yatanze ni uko atabonye umwanya uhagije wo gutegura imyiregurire ye kuko yabonye ikirego cy’Ubushinjacyaha yakibonye 20 Kanama 2025.
Ubwo Perezida w’Inteko Iburanisha uru rubanza yamubazaga ku kibazo cy’umunyamategeko yifuza, Ingabire Victoire Umuhoza yahise yihana Inteko yose.
Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ko impamvu zo kwihana iyo Nteko ishingiye ku kuba ari yo yafashe icyemezo cy’uko akorwaho iperereza bityo ko kuri we, asanga iyo Nteko yarafashe uruhande.
Ati “Ntabwo nari niteze ko ari mwe mugiye kuburanisha uru rubanza, kuko ari mwe mwafashe icyemezo cy’uko nkurikiranwa. Numva mwarafashe uruhande, nkaba mbona ntahabwa ubutabera uko bikwiye.”
Kwihana inteko cyangwa umucamanza biba bisobanuye ko wanze ko bakuburanisha.
Itegeko riteganya ko kwihana umucamanza bikorwa mu nyandiko igihe cyose urubanza rutaracibwa.
Uwihannye Umucamanza mu iburanisha agomba kwandikira perezida w’urukiko inyandiko isobanura impamvu z’ubwihane mu gihe kitarenze umunsi umwe (1) ukurikira uwo iburanisha ryabereyemo ubwihane.
Iyo icyo gihe kirenze ataratanga iyo nyandiko, bifatwa nk’aho nta bwihane bwabaye, urubanza rugasubukurwa.
Iyo umucamanza yihanwe mu iburanisha, umwanditsi yandika ko habaye ubwihane, inteko iburanisha igasubika urubanza nta mpaka.
Iyo umucamanza yihanwe iburanisha ryarapfundikiwe, inteko iburanisha ihagarika ica ry’urubanza, igategereza icyemezo kuri ubwo bwihane.
Iyo ubwihane bwemewe, umucamanza wihanwe ava mu rubanza agasimbuzwa undi, urubanza rukongera guhamagazwa mbere yo kuruca.
Iyo ubwihane butemewe kandi iburanisha ryapfundikiwe, inteko iburanisha ikomeza ica ry’urubanza, byaba ngombwa ikimura isomwa ryarwo, bitabaye ngombwa kongera guhamagaza ababuranyi.