Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOMiss Aurore Kayibanda mu bagiye kwitabira ‘Nyirangarama Rally’

Miss Aurore Kayibanda mu bagiye kwitabira ‘Nyirangarama Rally’

Imodoka 10 ziganjemo iz’Abanyarwanda, zitezwe mu isiganwa rya “Nyirangarama Rally” rigiye gukinwa ku nshuro ya kane, aho rizabera mu mihanda yo mu Karere ka Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru ku wa Gatandatu, tariki ya 6 Kanama 2025.

 

Nyirangarama Rally itegurwa n’Ishyirahamwe ry’Umukino wo Gusiganwa mu Modoka mu Rwanda (Rwanda Automobile Club- RAC), ku bufatanye na Entreprise Urwibutso ya Sina Gérard, izitabirwa n’abakinnyi b’ibihangange mu gusiganwa mu modoka mu Rwanda.

Abashinzwe gutegura iri siganwa batangaje ko imodoka 10 ziganjemo iz’Abanyarwanda ari zo zizasiganwa.

Mu bapilote bitezwe harimo Gincarlo Davite wegukanye Nyirangarama Rally ubwo yakinwaga ku nshuro yayo ya mbere mu 2019.

Hari kandi Kalimpinya Queen wigaragaje mu mwaka w’imikino wa 2024, umuraperi Ish Kevin umaze kwigaragaza nk’umupilote utanga icyizere muri uyu mukino na Kayibanda Aurore wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2012.

Gakwaya Jean Claude na Mugabo Jean Claude batwaye iri rushanwa mu 2022, na bo bari mu bitezwe nyuma yo guhindura imodoka ya Subaru bakinisha.

Isiganwa ryo ku wa Gatandatu rizaba rigizwe n’uduce icyenda dufite intera y’ibilometero 92, aho uduce tubiri twa mbere tuzakinirwa mu muhanda wa Gashenyi ku ntera y’ibilometero 10,4, hakurikireho kamwe ka Tare ku ntera y’ibilometero 9,8.

Agace ka Kane n’aka Gatanu, twombi tuzakinirwa mu muhanda wa Karambo ku ntera y’ibilometero 10,5, abasiganwa bahite basubira mu muhanda wa Tare ku ntera y’ibilometero 9,8.

Abapilote bazongera basiganwe mu muhanda wa Gashenyi inshuro ebyiri mbere yo gusoreza mu wa Tare hakinwa Agace ka Cyenda.

Ubwo iri rushanwa riheruka kuba mu 2023, ryegukanywe n’Umurundi Faida Philbert ari kumwe na Guy Icishatse muri Subaru Impreza N10.

Giancarlo Davite watwaye iri rushanwa rikinwa bwa mbere, ari mu bitezwe
Umuraperi Ish Kevin ari mu bazakina iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya kane

Kalimpinya Queen na Ngabo Olivier na bo baritezwe
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments