Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMIKINOKurangura bizajya bikorwa nijoro: Abacuruzi basabwe kubika ibihagije mu gihe cya Shampiyona...

Kurangura bizajya bikorwa nijoro: Abacuruzi basabwe kubika ibihagije mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yasabye abikorera kubika ibicuruzwa bihagije kugira ngo Shampiyona y’Isi y’Amagare itazabangamira imirimo yabo, ndetse abatwara amakamyo cyangwa abarangura bakabikora nijoro kuko imwe mu mihanda izajya ikoreshwa ku manywa.

 

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 2 Nzeri 2025, ni bwo MINICOM yashyize hanze itangazo rigendanye n’icyumweru kizaberamo Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025.

Ni Shampiyona izaba kuva tariki ya 21 kugeza ku ya 28 Nzeri 2025, ikazitabirwa n’abarenga ibihumbi 20, barimo abakinnyi, ababaherekeje abategura irushanwa n’abandi.

MINICOM yibukije Abanyarwanda ko imihanda imwe n’imwe izajya iharirwa abasiganwa, bityo abikorera bakwiriye kubahiriza izo mpinduka kandi bakita ku bazasura u Rwanda.

Yagize iti “Igihe cy’isiganwa ni amahirwe akomeye yo gukora ubucuruzi no gutanga serivisi zinoze ku bazaryitabira, abazasura u Rwanda ndetse n’abazaba bari kurireba umunsi ku wundi.”

“Abikorera barasabwa gushyira mu bubiko ibicuruzwa bihagije kugira ngo igihe imihanda bakoreshaga izaba ifunze bitazabangamira imirimo yabo. Igihe bibaye ngombwa ko batwara ibicuruzwa bazajya bakora izo ngendo nijoro. Ingendo ku batwara amakamyo zizajya zikorwa mu masaha ya nijoro.”

U Rwanda rugiye kuba igihugu cya mbere muri Afurika kibereyemo Shampiyona y’Isi y’Amagare, rikazaba ari isiganwa rizahuzwa n’isabukuru y’imyaka 125 ishize hashinzwe Ishyirahamwe ry’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI).

Indi nkuru wasoma: Hagaragajwe imihanda izunganira izakoreshwa muri Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Image

Abikorera basabwe kuzatanga serivisi zinoze mu gihe cya Shampiyona y’Isi y’Amagare
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments