Dwayne “The Rock” Johnson, wamamaye cyane mu gukina filime z’inkuru ziriho imirwano n’ibikorwa byihuta, yavuze ko yumvaga “ashyizwe mu gasanduku kamwe” nk’umukinnyi wa filime za blockbuster, ariko ubu yatangiye urugendo rushya rwo kwigaragaza mu bundi buryo binyuze mu mukino mushya wa “The Smashing Machine.”
Uyu mukinnyi wahoze ari umunyamiziki w’imikino ya WWE, uzwi cyane muri filime nka “Fast & Furious,” “San Andreas,” na “Skyscraper,” ubu afashe indi nzira, akinira umukino ushingiye ku buzima bwa Mark Kerr, umukinnyi wa MMA na UFC wagaragajwe mu nyandiko-mvaho ya HBO yo mu 2002, yerekanaga ubuzima bwe bwaranzwe n’ibiyobyabwenge n’ubukana bw’imikino yahozemo.
Ku wa mbere, i Venice mu Butaliyani, ubwo filime “The Smashing Machine” yerekanwaga bwa mbere mu iserukiramuco rya filime rya 82 ry’i Venice, Johnson yarize nyuma y’uko abitabiriye bamukomeye amashyi mu gihe cy’iminota 15. Yabwiye abanyamakuru ati:
“Akenshi biba bigoye kumenya ibyo ushobora gukora iyo umaze igihe warashyizwe mu gice kimwe gusa. Hollywood akenshi iba ireba amafaranga filime izinjiza ku isoko. Ibyo bishobora kugusunika mu mwanya umwe gusa no kugufungirana aho.”
Johnson yemeye ko kenshi yagiye yemera icyo isoko ryamushakiraga, akina filime zasabwaga cyane, zimwe zikagira umusaruro mwiza, izindi ntizigereho. Ariko yongeyeho ati:
“Nari mfite inyota ikomeye, n’ijwi rinzengurutsa rivuga riti ‘Ese bishoboka? Ese hari ikindi kidasanzwe nakora?’”
Uyu mugabo w’imyaka 53, uri mu bagize inama y’ubuyobozi ya TKO Group Holdings (yashyize hamwe WWE na UFC), azagaruka vuba mu kiganiro cya ESPN gikunzwe cyane cyitwa “Manningcast.”
Filime “The Smashing Machine,” iyobowe na Benny Safdie, izerekanwa muri Kanada ku wa 8 Nzeri mu iserukiramuco rya Toronto International Film Festival, mbere yo kwerekanwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Bwongereza mu kwezi gukurikiyeho.
