Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Nzeri 2025, abagize umuryango wa Jay Polly basuye imva ye baramwunamira, mu rwego rwo kuzirikana imyaka ine ishize uyu muraperi yitabye Imana.
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abo mu muryango w’uyu muraperi barimo abana be n’ababyeyi babo, murumuna we bari banafunganye witwa Fils, mukuru we Uwera Jean Maurice n’umuryango we ndetse n’inshuti ze zirimo Jay C na Bac T n’abandi banyuranye.
Uyu muraperi witabye Imana ku wa 2 Nzeri 2021, yabonye izuba ku wa 5 Nyakanga 1988.
Inshuro nyinshi twaganiriye n’uyu muraperi yavugaga ko urukundo rwa muzika by’umwihariko Hip hop yarukomoraga kuri mukuru we yakuze yumva ari yo njyana yumva.
Amashuri ye abanza yayize mu Kigo cya Kinunga, mu gihe ayisumbuye yayize mu Ishuri rya E.S.K riherereye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, aho yize Ibijyanye n’Ubukorikori ndetse akaba yari asanzwe ari umuhanga mu bijyanye no gushushanya.
Inganzo ya Jay Polly ikomoka mu muryango we kuko nyina umubyara yari umuririmbyi ukomeye muri Korali Hoziyana yo muri ADEPR Nyarugenge, iyi yubatse amateka mu muziki w’indirimbo zihimbaza Imana kuva mu bihe bya kera.
Ubushake bwo kuririmba Jay Polly yabugaragaje bwa mbere ahagana mu 2002, ubwo yatangiraga kwinjira mu muziki, biba akarusho mu mwaka wakurikiyeho ubwo yahuraga na Green P mu Ishuri rya E.S.K, batangira gukorana indirimbo zitandukanye.
Impano ya Jay yakomeje gututumba kugera mu 2004 ubwo yafatanyaga na Green P ndetse n’abandi barimo Perry G mu gukora itsinda ryiswe G5, bose hamwe bari batanu.
Hadaciye kabiri, aba basore binjiye muri studio ya TFP bahakorera indirimbo yabo ya mbere yiswe ‘‘Nakupenda’’, iririmbwe mu Kinyarwanda n’Igiswahili.
Muri Kamena uwo mwaka, bakoze iyitwa ‘‘Ngwino’’, ariko iby’iri tsinda biza kuzamba nyuma y’igihe gito, Jay Polly na Green P bimukira muri studio ya ONB ya Lick Lick, ari na we wabahuje na Bulldogg, bahera aho bashinga itsinda rya Tuff Gangs.
Hadaciye kabiri, Tuff Gangs yaje kubona amaboko mashya nyuma yo kwakira Fireman na P Fla.
Icyo gihe iri tsinda ryatangiye gukora indirimbo ndetse ryigarurira imitima ya benshi binyuze mu bihangano birimo ‘‘Kwicuma’’, ‘‘Sigaho’’, ‘‘Umenye ko’’, “Target ku mutwe’’ n’izindi.
Itsinda rya Tuff Gangs ryaje gucika imbaraga nyuma y’uko abari barigize bananiwe kumvikana ku ngingo zitandukanye, bituma bamwe muri bo batangira gukora indirimbo ari bonyine, ari nako byagenze kuri Jay Polly.
Uyu mugabo wari uzwiho kwandika imirongo isaba ubushishozi mu kuyisobanukirwa, yatangiye kubaka izina ku giti cye binyuze mu ndirimbo zakunzwe cyane zirimo nka ‘Deux Fois Deux’, ‘‘Ndacyariho’’, ‘‘Akanyarirajisho’’ n’izindi zabiciye kuri radio zo mu Rwanda muri ibyo bihe.
Iki gikundiro ni cyo cyahuruje abafana ku munsi wa nyuma w’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ryo mu 2011, rikaza kwegukanwa na Tom Close ariko abafana ba Jay Polly bikabanga mu nda, bakagera ubwo begura amabuye bakayatera ku rubyiniro, bamagana icyo bitaga akarengane kakorewe “Umwami wa Hip hop”.
Nyuma yo guhatana ubutaruhuka, Jay Polly yaje kwegukana igihembo cya Guma Guma mu 2014, ahabwa miliyoni 24 Frw, zakomeje kumufasha mu rugendo rwe rw’umuziki.
