Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIkiraro cy’amateka, utumodoka tugendera mu kirere n’ibitaro bishya: Ibishya muri Kamonyi ya...

Ikiraro cy’amateka, utumodoka tugendera mu kirere n’ibitaro bishya: Ibishya muri Kamonyi ya 2050

Niba uturutse mu Nyaruguru cyangwa se Karongi, ukagera Bishenyi cyangwa se Ruyenzi, rwose Kigali uba uhageze kuko uba usigaje kwambuka umugezi wa Nyabarongo uba uri imbere gato. Ibi ni byo bituma Akarere ka Kamonyi kitwa irembo ry’Umujyi wa Kigali.

 

Hari abantu benshi bakorera mu mujyi wa Kigali bagataha Bishenyi, Ruyenzi na Gihara buri munsi, kandi boroherwa n’urugendo nk’abanyamujyi kuko hashyizweho imodoka zitwara abagenzi bava cyangwa bajya muri Gare ya Nyabugogo baturutse muri ibi bice.

Bamwe mubona bubatse inzu nziza mu karere ka Kamonyi bigeze gutekereza gutura mu Mujyi wa Kigali, ariko nyuma yo kubona umuvuduko aka Karere gafite mu iterambere, banzura guturayo kuko babona ahazaza hako hafite ishusho nk’iya Kigali iteye imbere.

Ni yo mpamvu mu gutekereza ku hazaza ha Kamonyi, harebwe ku bikorwa byinshi bizahuza abatuye muri aka Karere n’abo muri Kigali, nubwo n’abo mu tundi turere tw’abaturanyi nka Muhanga, Bugesera, Ruhango na Gakenke batarengejwe ingohe.

Igishushanyo mbonera cy’imiturire n’imikoreshereze y’ubutaka cya 2023-2050 kigaragaza ko mu myaka 25 iri imbere, akarere ka Kamonyi kazaba ari igicumbi cy’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi, icy’imikino n’imyidagaduro, kandi kazaba gafite imiturire iteye imbere ku buryo bizashimangira ko ari umujyi wunganira Kigali koko.

Igishanga cya Nyabarongo

Leta y’u Rwanda iteganya gutunganya igishanga cya Nyabarongo, ahazwi nka Kamuhanda, ku buryo kizaba ahantu hakurura ba mukerarugendo. Kizagirwa irembo rigezweho ry’umujyi wa Kamonyi ku bazaba baturuka mu Mujyi wa Kigali.

Iki gishanga kizatunganywamo ahantu heza cyane hazaba hagizwe n’ibice bitandukanye birimo aho kuruhukira, iby’ubusabane ndetse n’ahantu hazajya hatangirwa amakuru.

Ikiraro cya Nyabarongo kizavugururwa, gihabwe inkingi zigera mu kirere ku buryo kizaba kigaragara mu buryo bunogeye ijisho. Iki gishushanyo mbonera kigaragaza ko imiterere yacyo izaba ishimangira isano iri hagati ya Kigali na Kamonyi.

Muri aka gace kandi biteganyijwe ko hazubakwa inzira y’utumodoka tugendera mu kirere (cable cars) igera mu mujyi rwagati, tuzajya dutwara abakerarugendo bashaka kuryoherwa n’ibyiza bya Kamonyi, cyane cyane hafi ya Nyabarongo.

Ruyenzi ivuguruye

Ruyenzi ni yo santere ifatwa nk’umujyi wa Kamonyi. Bigaragara ko uko imyaka igenda itambuka igenda ihindura isura bitewe n’ibikorwaremezo, inzu z’ubucuruzi ndetse n’izo guturamo zihubakwa.

Muri iyi santere hazubakwa amasangano y’umuhanda agezweho mu rwego rwo kunoza serivisi yo gutwara abantu n’ibintu, havugurwe agace kaho kahariwe inganda nto.

Bitewe n’icyanya cy’inganda gishya cy’i Muhanga, byitezwe ko ibinyabiziga bizakomeza kuba byinshi mu muhanda munini unyura muri Kamonyi. Bityo rero, mu rwego rwo kugabanya umuvundo, byitezwe ko muri aga gace hazubakwa umuhanda wa metero 44 wo munsi uwunganira.

Ku Ruyenzi hazubakwa stade igezweho y’umupira w’amaguru ahasanzwe ikibuga cya Runda, n’ibikorwaremezo by’imyidagaduro ku buryo izajya iberamo ibikorwa bikomeye bihuza abantu benshi, haba ku rwego rw’akarere n’urw’igihugu.

Bishenyi yujuje ibyangombwa by’umujyi

Bishenyi ni yo iherereyemo gare ya Kamonyi, ihuza abagenzi baturuka mu Mujyi wa Kigali n’abaturuka mu bindi bice byo mu ntara y’Amajyepfo. Bigaragara ko iyi gare idatunganyije neza ariko hari umushinga wo kuyivugurura, ikaba indorerwamo y’ubwiza bw’Akarere.

Bishenyi y’ahazaza izaba ihuriro ry’amaguriro agezweho, imiturire igezweho n’agace kahariwe inganda z’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ni ho hazaba hari isoko rinini ry’Akarere ka Kamonyi.

Iyi santere izubakwamo ikibumbano kizaba gikoranywe ubuhanga, gitanga ubutumwa bw’ikaze ku basura Kamonyi ndetse no ku bashaka kuhatura. Kizatanga igisobanuro cy’ubumwe, umuco n’iterambere ry’abaturage baho.

Igishanga cya Bishenyi ubu cyatijwe abaturage kugira ngo bagikoreremo ubuhinzi. Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kukivugurura mu buryo bugezweho, mu rwego rwo kucyongerera ubwiza no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima biherereyemo.

Biteganyijwe ko ibitaro bya Remera-Rukoma bizashyirwa ku rwego rw’intara, hubakwe n’ibindi bitaro ku Mugina
Mu byatekerejwe mu kubaka Kamonyi igezweho harimo kubungabunga ibidukikije

Remera-Rukoma

Remera-Rukoma, Musambira na Mugina ni zo santere bigaragara ko zatanga serivisi zo ku rwego rw’umujyi, ndetse biteganyijwe ko zizakomeza gutera imbere, zimukiremo abantu benshi.

Biteganyijwe ko ibitaro bya Remera-Rukoma bizavugururwa bishyirwe ku rwego rw’intara, hagamijwe kunoza no guteza imbere serivisi z’ubuvuzi mu ntara y’Amajyepfo, byubakwemo igorofa ndende izahurizwamo amashami atandukanye y’ubuvuzi.

Hashingiwe ku cyerekezo rusange cy’igihugu, biteganyijwe ko muri santere ya Mugina hazubakwa ibitaro bishya byo ku rwego rw’akarere byunganira ibya Remera-Rukoma, kandi buri murenge uzaba ufite ibigo nderabuzima bibiri.

Iyi santere izubakwamo gare igezweho izaba ifite igice abagenzi bategererezamo imodoka, inyubako zitangirwamo amatike, n’ahasakarizwa amakuru. Ni umushinga uzashyirwa mu bikorwa hibandwa ku kurengera ibidukikije.

Ibarura rusange ryakozwe mu 2022 rigaragaza ko icyo gihe Kamonyi yari ituwe n’abaturage 450.849. Byitezwe ko mu 2035 bashobora kurenga ibihumbi 600, bazarenge ibihumbi 850 mu 2050.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments