Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUIcyamamare muri sinema Michelle Yeoh wanabaye Miss Malaysia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside...

Icyamamare muri sinema Michelle Yeoh wanabaye Miss Malaysia, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Yeoh Choo Kheng wamamaye nka Michelle Yeoh umunya-Malaysia wamamaye muri sinema y’Isi ari mu Rwanda nkuko yabigaragaje mu mashusho yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga.

 

Uyu mukinnyi wa filimi uri mu bakomeye ku Isi yamamaye muri filimi z’imirwano zakunzwe nka ‘Crouching Tiger’, ‘Hidden Dragon’, ‘Tomorrow Never Dies’ na ‘Everything Everywhere All At Once’ n’izindi zirimo Avatar4 itegerejwe kuzasohoka mu 2029, Wicked yasohotse mu 2024 ndetse na Wicked:For Good itegerejwe muri uyu mwaka kimwe n’izindi nyinshi.

Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga uyu mukinnyi wa filimi yagaragaye ari Parike y’Igihugu y’ibirunga aho yari yagiye gusura Ingagi, agaragaza ko yishimiye ibihe yahagiriye.

Ni amashusho yakurikije ayo yari yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ahamya ko akigera i Kigali yahise ajya kunamira abahashyinguye.

Uyu mukinnyi wa filimi w’imyaka 62 y’amavuko, yavukiye muri Malaysia avukira mu muryango udasaba umunyu kuko se umubyara yigeze no gutorerwa kuba umusenateri mu 1959-1969.

Ubwo yari agize imyaka 15 y’amavuko, yimukanye n’ababyeyi be mu Bwongereza, uyu wari warakuranye impano yo kubyina yaje kugira imvune y’umugongo yatumye atabigira umwuga.

Mu 1983, yatorewe kuba Miss Malaysia World bimuhesha guhagararira Igihugu cye muri Miss World irushanwa ryabereye mu Mujyi wa Londre.

Mu 1984, yagiye muri Australia guhatanira ikamba rya Miss Moomba International ndetse aranaryegukana.

Bwa mbere agaragara mu mukino wanyuze kuri televiziyo, Michelle Yeoh yakinanye na Jackie Chan ubwo bamamazaga amasaha ya Guy Laroche.

Yeoh wari wabengutswe n’ibigo binyuranye bitunganya filimi, mu 1987 yashakanye na Dickson Poon uri mu bashinze ikigo D&B Films, ahita afata icyemezo cyo guhagarika gukina.

Nyuma y’imyaka itanu ashakanye n’uyu mugabo baje gutandukana, mu 1992 asubukura ibyo gukina filime ahereye ku yitwa Police story; super cop yahuriyemo na Jackie Chan.

Mu 1997 nibwo yaje gufata izina rya Michelle Yeoh nyuma yo kwimukira muri Hollywood, aho yahise anagaragara muri filimi nka Tomorrow never dies yahuriyemo n’abarimo James Bond.

Uyu mukinnyi wa filimi azwi mu zindi nka ‘Crouching Tiger, Hidden Dragon’, ‘Memoirs of a Geisha’, ‘Sunshine’, ‘The Mummy: Tomb of the Dragon Emperor’ na ‘The Lady’.

Mu 2016, yagarutse muri filimi ‘Crouching Tiger, Hidden Dragon: Sword of Destiny’, ahuriramo na Donnie Yen, umwe mu bakinnyi bakomeye ku Isi.

Ku wa 12 Werurwe 2023, Michelle Yeoh yegukanye Oscar nk’Umukinnyi mwiza mu ruhande nyamukuru (Best Actress), aba Umunya-Malasia wa mbere n’Umunyaziya wa mbere wegukanye iki gihembo rikomeye.

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments