Monday, October 6, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUUko ikoranabuhanga rya ‘SchoolGEAR’ rya Equity Bank ryorohereje ubuzima ibigo by’amashuri

Uko ikoranabuhanga rya ‘SchoolGEAR’ rya Equity Bank ryorohereje ubuzima ibigo by’amashuri

Ibigo by’amashuri bikoresha ikoranabuhanga rya SchoolGEAR rya Equity Bank, bigaragaza ko ryoroheje uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ishuri ku buryo ababyeyi n’abanyeshuri batagitonda imirongo kuri banki, rikabarinda ingaruka zo gutakaza inyemezabwishyu.

 

SchoolGEAR ni uburyo bufasha ababyeyi cyangwa abanyeshuri kwishyura amafaranga y’ishuri guhera ku y’inshuke kugera muri kaminuza, bagakoresha ikoranabuhanga kandi ku giciro gito.

Ushaka kwishyura ayo mafaranga asura urubuga pay.schoolgear.rw, cyangwa agakoresha telefoni ukanze *700# agakurikiza amabwiriza. Akatwa 600 Frw nk’ikiguzi cyishyurwa inshuro imwe.

Utabashije gukoresha ikoranabuhanga rya SchoolGEAR, ashobora kwegera aba-agents ba Equity Bank bakamufasha, cyangwa akagana ishami rya Equity Bank rimwegereye.

Iri koranabuhanga ryagiye ryongerwamo izindi serivisi zifasha ibigo by’amashuri, zirimo kugenzura imikorere y’ikigo nk’ingengabihe y’abanyeshuri, imicungire y’umutungo n’amasomero, kwiyandikisha kw’abanyeshuri, no koroshya itumanaho hagati y’ikigo n’ababyeyi ndetse n’abanyeshuri.

SchoolGEAR kandi yihutisha serivisi zirimo kubona amakuru y’ingenzi yerekeye abanyeshuri n’imikorere y’ishuri, gutanga raporo z’ibikorwa zizewe kandi zihuse, kubika amakuru mu buryo burambye kandi bwizewe, kuzigama igihe cyatakazwaga n’ishuri mu kugenzura ubwishyu mu gihe cy’itangira, gufasha umubyeyi kubona amakuru yose y’ingenzi yerekeye umwana we mu buryo bworoshye, n’ibindi.

Umuyobozi wa Ecole Primaire Saint Joseph Kicukiro, Nteziyaremye Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko SchoolGEAR yafashishe ababyeyi, ifasha iki kigo mu bijyanye no kunoza imyigishirize, ibyanagize uruhare mu iterambere ry’imyigire y’abana bacyigaho.

Ati ‘‘Buriya iyo ushaka kwigisha neza uhera ku gusesengura amakuru yakusanyijwe, wegeranya ibintu byose bijyanye n’uko umwana atsinda. Rero iyo ufite sisitemu nka SchoolGEAR ihita ibiguha ako kanya, ugakora ubusesenguzi bwihuse, ufata ibyemezo byihuse bigatuma uvuga uti ‘mu ishuri iri n’iri dore abana batsinze ku kigero iki n’iki’.’’

Umuyobozi ushinzwe ubukungu mu Ishuri ribanza rya Les Hirondelles de Don Bosco, we yavuze ko SchoolGEAR yanakemuye ikibazo cy’abanyeshuri batekaga imitwe bakabeshya ko bishyuye amafaranga y’ishuri, bagakoresha ‘bordereaux’ z’impimbano.

Ati ‘‘Hari igihe habagaho n’abantu bavuga batari inyangamugayo, akaba ashobora kujya gukoresha ‘bordereau’ akaba yaza akakubeshya ati ‘Nishyuye’ kandi atishyuye, iyi sisitemu yorohereza ababyeyi natwe ikatworohereza mu kazi.’’

Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri Kaminuza ya Kigali, Dr. Musoni Wilson, na we yashimye imikorere y’ikoranabuhanga rya SchoolGEAR, asaba ko hazongerwamo uburyo bwo kwishyura amafaranga y’ibindi bihugu nk’amadorali, mu rwego rwo korohereza n’abanyeshuri b’abanyamahanga ntibibatware igihe cyo kubanza kuvunjisha ngo bibe byanabahenda.

Ushinzwe ishami ritanga serivisi ku bigo bya leta, ibyigenga n’iby’AbihayImana muri Equity Bank, Seith Kabanda, yasobanuye ko SchoolGEAR ari uburyo buhendutse bwashyizweho na Equity Bank, mu gukemura ibibazo byari biri mu kwishyura amafaranga y’ishuri, aho wasangaga abanyeshuri n’ababyeyi basiragira kuri banki, ugasanga bashobora guta inyemezabwishyu bikabasaba ikindi kiguzi kirimo no gutakaza igihe.

Ati ‘‘Ni ikoranabuhanga ryiza, rifasha kandi ababyeyi kutajya ku mirongo kuri banki bajya kwishyura ‘amafaranga y’ishuri’ no gutakaza ‘bordereau’, ndetse no kujya ku murongo ku bigo by’amashuri bajya gutanga izo nyemezabwishyu.’’

Yaba ibigo by’amashuri ndetse n’undi muntu ukeneye ubufasha ku ikoreshwa rya SchoolGEAR, ushobora kwegera ishami rya Equity Bank rikwegereye, cyangwa ugahamagara nimero itishyurwa ya 4555.

Umuyobozi w’Ishami ritanga serivisi ku bigo bya leta, ibyigenga n’iby’abihaye Imana muri Equity Bank, Seith Kabanda, yasobanuye ko SchoolGEAR ari uburyo buhendutse bwashyizweho na Equity Bank

 

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments