Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba, Jean-Bosco Ntibitura, yihanangirije abakomeje gukora ubucukuzi butemewe n’amategeko muri iyi ntara, aburira ko hazafatirwa ibihano bikarishye hagamijwe guhashya ikibazo gikomeje kwangiza ibidukikije ndetse kigahitana ubuzima bwa benshi.
Ubu butumwa bukaze buje nyuma y’uko ubucukuzi butemewe bukomeje kwiyongera, butera isuri, gutakaza ubutaka bw’ubuhinzi, ndetse bukaba intandaro y’impanuka ziteza imfu.
SOMA NANONE: U Rwanda rwatangiye gukoresha drones mu guhashya ubucukuzi butemewe
Raporo za 2024 na 2025 zigaragaza ko Ngororero, Rutsiro na Karongi ari uturere twibasiwe cyane n’ubucukuzi bunyuranyije n’amategeko.
Amakuru ya Polisi yerekana ko ibikorwa by’ubucukuzi butemewe byiyongereye bivuye ku 167 mu 2024 bigera kuri 206 mu kwezi kwa Kanama 2025. Mu Karere ka Ngororero honyine, mu 2025 habaruwe ibibazo 83 by’ubucukuzi butemewe, ugereranyije na 54 mu 2024. Hagati ya Mutarama 2024 na Kanama 2025, muri aka karere habereye nibura impanuka 16 zahitanye abantu.
Guverineri Ntibitura yagaragaje ko ubucukuzi butemewe, cyane cyane ubukorerwa mu turere turimo amabuye y’agaciro cyangwa kumena imigezi bashakamo umucanga, bikomeje guteza ibyago bikomeye ku bidukikije n’umutekano w’abaturage.
“Kwangiza ibidukikije bigira uruhare mu mihindagurikire y’ikirere, bigateza impfu ziturutse ku biza nk’isuri cyangwa ubushyuhe bukabije,” yagize ati.
“Mu duce nka Rubavu, abaturage bangiza inkombe z’imigezi bashaka amabuye y’agaciro, bikaba intandaro y’isuri itwara ubuzima ndetse n’ubutaka twahingagaho ibidutunga. Ibyo bikorwa ntibizihanganirwa.”
Ku ruhande rwa Polisi, Superintendent Sylvestre Twajamahoro, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, yasabye abaturage guhagarika ubucukuzi bwose butagira uruhushya, asaba kandi ibigo bifite uburenganzira bwo gucukura kwitaho abakozi babo no kubaha ubwishingizi.
“Umuntu wese ushaka gucukura amabuye y’agaciro agomba kubanza kubona uburenganzira buhabwa n’inzego zibifitiye ububasha. Ubucukuzi butemewe bushyira ubuzima mu kaga, kandi bumaze gutwara ubuzima bwa benshi no gukomeretsa abandi. Butera n’ingaruka mbi ku bidukikije,” yavuze Twajamahoro.
Christophe Nkusi, Meya wa Ngororero, yavuze ko kwigisha abaturage mu buryo buhoraho ari byo bizagabanya ibi bikorwa bitemewe. Imibare igaragaza ko hagati ya 15,000 na 20,000 bo muri Ngororero bakora ku mugaragaro mu birombe byemewe. Gusa inzego z’ubuyobozi zemeza ko isoko ry’icuruzwa mu ibanga (black market) ritanga inyungu nyinshi ari ryo riri inyuma y’ubu bucukuzi butemewe.
Mu myaka itanu ishize, ubucukuzi butemewe mu Ngororero bwabaye intandaro y’isuri zagiye zihitana abantu no gusenya ibikorwa remezo, nk’uko Minisiteri ishinzwe gucyemura ibiza ibivuga.
Amategeko agenga ubucukuzi n’imicanga ateganya ko umuntu wese uhamwe n’icyaha cy’ubucukuzi butemewe ashobora gufungwa imyaka 2 kugeza kuri 5, akanacibwa amande ari hagati ya Miliyoni 25 na 50 Frw.
Abandi barimo ibigo cyangwa sosiyete zikora mu birombe bitemewe na bo bahanishwa ibihano bikomeye birimo amande ari hagati ya Miliyoni 60 na 80 Frw, ndetse rimwe na rimwe hagakurikiraho kwamburwa ibyangombwa by’ubucukuzi.