Ubukungu bw’u Burundi mu gihe cy’ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bukomeje kujya ahabi. Ibura ry’amadovize n’ibikomoka kuri peteroli bisanzwe ari moteri y’iterambere ry’igihugu, rirabishimangira nubwo we agaragaza ko nta kibuze i Bujumbura, Gitega n’ahandi.
Mu 2019, mbere y’uko Ndayishimiye ajya ku butegetsi, yasanze umusaruro mbumbe w’u Burundi uri kuri miliyari 2,58 z’Amadolari ya Amerika nk’uko imibare ya Banki y’Isi ibyemeza. Icyo gihe, impuzandengo y’amafaranga Umurundi yinjizaga ku mwaka yari Amadolari 210.
Muri Kamena 2020 ni bwo Ndayishimiye yagiye ku butegetsi, asimbuye Pierre Nkurunziza wapfuye ari hafi kurangiza manda ye ya gatatu. Muri uwo mwaka, ubukungu bw’u Burundi bwazamutseho gato, bugera kuri miliyari 2,65 z’Amadolari.
Mu 2021, na bwo ubukungu bw’u Burundi bwakomeje gutera imbere, bugera ku musaruro mbumbe wa miliyari 2,78 z’Amadolari, mu mwaka wakurikiyeho busa n’ubutumbagiye, bugera kuri miliyoni 3,34 z’Amadolari ubwo imiryango mpuzamahanga yakuragaho ibihano yabufatiye.
Abarundi bari batangiye kwizera ko Perezida Ndayishimiye ashobora kugeza iki gihugu aheza kitigeze kuva mu 1962 ubwo cyabonaga ubwigenge, ariko icyizere nticyamaze kabiri, kuko ubukungu bw’igihugu bwongeye kurindimuka mu 2023, bugera kuri miliyari 2,63 z’Amadolari.
Banki y’Isi igaragaza ko mu 2024, ubukungu bw’u Burundi bwageze ahantu habi butigeze bubaho mu myaka irenga 10 ishize kuko umusaruro mbumbe wabwo wageze kuri miliyari 2,16 z’Amadolari. Amafaranga Umurundi yinjiza na yo yaragabanyutse, agera ku madolari 153,9 ku mwaka.
Ndayishimiye yemeza ko Abarundi barya bagahaga, ariko imibare igaragaza ko impuzandengo y’amafaranga Umurundi yinjije mu mwaka ushize ijya kungana n’iyo mu mwaka wa 2005 (Amadolari 147) ubwo iki gihugu cyari kivuye mu bihe by’intambara.
Ko ibihano by’ubukungu u Burundi bwari bwarafatiwe biturutse ku ihohoterwa ry’ikiremwamuntu mu gihe cy’umwuka mubi wa politiki watutumbaga mu 2015 byakuweho, iki gihugu kiri kuzira iki?
Ikibazo cy’ibura ry’amadovise n’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’izamuka ry’ibiciro muri rusange gikomeje kuba ingutu mu Burundi kandi nta kimenyetso kigaragaza ko kizakemuka vuba, kuko iyo abayobozi bo muri iki gihugu babajijwe uko kizakemuka, basubiza basa n’abatabizi neza.
Abayobozi bo mu Burundi no mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bagaragaza ko ubukungu bw’iki gihugu buzazamurwa no gutangira ibikorwa byo kohereza amabuye y’agaciro mu mahanga na za avoka, kuko ngo ni byo bizatuma amadovize aboneka, mazutu na lisansi na byo bigurwe ku bwinshi.