Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUSénégal: U Rwanda rwabaye icyitegererezo muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Sénégal: U Rwanda rwabaye icyitegererezo muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri

Ibihugu byitabiriye inama nyafurika yiga ku kwihaza mu biribwa (AFS) iri kubera i Dakar muri Sénégal, byagaragaje ko u Rwanda ari icyitegererezo ku mugabane wa Afurika muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.

 

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, yatangaje ko gahunda yo kugaburira abana ku ishuri iri mu ntego y’u Leta y’u Rwanda yo kwita ku mibereho y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ntabwo ari ibintu byaje nk’impanuka ahubwo nuko bazi ko igihugu cyacu gifite ubushake bwo kwita ku Banyarwanda ariko by’akarusho ko tugomba kugira abana bakura bafite imirire myiza kandi badafite ibibazo byo kugwingira.”

Mu 2022, Leta y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo gushora miliyari 135 Frw muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri, buri mwaka. Kugeza ubu, abagaburirwa ni miliyoni 3.800.000.

Umusaruro w’iyi gahunda uragaragara kuko umubare w’abana bagiye bava mu ishuri wavuye 9,4% mu 2022 ugera kuri 6,4% nyuma y’imyaka itatu. Ibi kandi bigaragarira mu mubare w’abana bajya ku mashuri warenze 92%.

Minisitiri Cyubahiro yatangaje ko hari gahunda ya ‘Vitamins’ igiye gutangirana n’umwaka mushya w’amashuri, igamije gukorana n’inganda mu rwego rwo kongera intungamubiri mu mafunguro ahabwa abanyeshuri.

Yagize ati “Nk’igihugu, twashyizemo ubushake ndetse twabishyize no mu igenamigambi ry’ubuhinzi n’ubworozi rya gatanu ko tugomba kugabanya umubare w’abana bafite ibibazo by’igwingira.”

Yavuze ko mu 2024, umubare w’abana bafite ibibazo by’imirire mibi wari kuri 32%, ubu ukaba umaze kugera kuri 29%, kandi ko hari gahunda gukomeza kugabanya uyu mubare ukajya hasi ya 15% kugeza mu 2029.

Minisitiri Cyubahiro yagaragaje ko Leta y’u Rwanda ishyize imbere imibereho y’Abanyarwanda
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments