Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeAMAKURUAbagororwa barenga 590 bitegura kurangiza ibihano bari guhugurwa k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Abagororwa barenga 590 bitegura kurangiza ibihano bari guhugurwa k’Ubumwe n’Ubudaheranwa

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Eric Mahoro, yasabye abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basigaje igihe gite ngo bafungurwe kuzirinda ingengabitekerezo ya Jenoside bakabwiza ukuri abagoreka amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

 

Yabitangarije mu Karere ka Nyamasheke ku wa 3 Nzeri 2025, ubwo yatangizaga icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa y’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Muri Werurwe 2025 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangiye gahunda yo guhuriza hamwe abagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi basigaje igihe gito ngo bafungurwe bagahugurwa k’Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Fayida Pascal wo mu Karere ka Karongi urangije igifungo cy’imyaka 19 yakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside, yavuze ko aya mahugurwa ari ingenzi kuri bo.

Ati “Aya mahugurwa tuyitezeho kutwigisha uko tuzabana n’abo dusanze hanze cyane cyane abo twahemukiye”.

Rukundo Ildephonse urangije imyaka 19 y’igifungo yakatiwe kubera uruhare yagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ubwo yari umukozi wa Minisiteri y’Urubyiruko n’Amashyirahamwe, yashimye Leta y’u Rwanda yashyizeho amahugurwa agenewe abahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo barangize ibihano.

Ati “Icyo tuyitezeho ni ukuzadufasha kubana neza n’Abanyarwanda tumaze igihe tutabonana, tukamenya uko tuzabitwaraho ni uko twafatanya nabo kubaka igihugu”.

Mu myaka yashize hari abahamijwe ibyaha bya Jenoside bafungurwaga bakongera kugaragaraho ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi biri mu byatumye Guverinoma y’u Rwanda ishyiraho gahunda y’amahugurwa yihariye ku bagororwa bahamijwe ibyaha bya Jenoside basigaje igihe gito ngo batahe.

Eric Mahoro yibukije aba babagororwa ko abafunguwe mu myaka yashize batagize amahirwe yo guhabwa aya mahugurwa abasaba kwirinda ibihuha bikwirakwizwa n’abagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Mwirinde ibihuha bikwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga. Hari abantu baganira bakakumvisha ko bagiye kuza bagakuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ejo mu gitondo. Mubirinde”.

Mahoro avuga ko umuntu wese ushyira mu gaciro arebye iki gihugu aho kigeze, imikorere n’ubufatanye bw’Abanyarwanda n’inzego zose yakabaye abona ko abatekereza gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda ibyo bintu ari ukurota.

Ati “Hari abagira imiyoboro ya youtube y’abantu batannye, bagiye kera, ahari yabakurikira akagira ngo ni abantu bashobora kuba bagira ukuri. Muge mubabwiza ukuri. Muhere ku byo murimo, muti ‘twakoze ibyaha ariko twahawe umwanya wo kugira uruhare mu kubaka igihugu cyacu, twahawe amahirwe”.

Kugeza ubu hamaze guhugurwa abagororwa 353 barimo abagore 53 n’abagabo 300. Icyiciro cya gatatu cy’amahugurwa kizitabirwa n’abagororwa 635 barimo abagabo 597 bahugurirwa mu Igororero rya Nyamasheke n’abagore 38 bazahugurirwa mu Igororero rya Nyamagabe. Abitabiriye icyiciro cya 3 ni abazarangiza ibihano kuva ku itariki ya 16 Nyakanga 2025 kugeza 31 Mutarama 2026.

Umunyamabanga Uhoroaho muri Minubumwe, Eric Mahoro, yasabye aba bitegura gutaha kwirinda ibihuha binyuzwa ku mbuga nkoranyambaga
Abitabiriye aya mahugurwa biyemeje kwirinda ingengabitekerezo ya Jenoside
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments