Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeIMYIDAGADUROHashyizwe hanze ibiganiro by’ibanga Xi Jinping yagiranye na Putin bibagiwe kuzimya ‘microphone’

Hashyizwe hanze ibiganiro by’ibanga Xi Jinping yagiranye na Putin bibagiwe kuzimya ‘microphone’

Byahishuwe ko ibiganiro Perezida w’u Burusiya, Vladmir Putin aherutse kugirana na mugenzi we w’u Bushinwa, Xi Jinping bitagarukiye kuri politike cyangwa ubuhahirane bw’ibihugu byombi, ahubwo bageze no ku ngingo y’ubushakashatsi bushobora gutuma abantu babaho badapfa.

 

Ni ibiganiro byabaye ku wa 3 Nzeri 2025, ubwo Perezida Xi Jinping na Putin bari mu birori byo kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani, mu ntambara yashyize iherezo ku Ntambara ya Kabiri y’Isi.

Aba bakuru b’ibihugu byombi bari bafite abasemuzi, Perezida Xi afite umushyirira mu Gishinwa ibyo Putin avuze, na Putin ari uko.

Amajwi yashyizwe hanze ni ay’ikiganiro Perezida Putin na Xi bagiranye ubwo binjiraga Tiananmen Square, ahabereye ibi birori.

Muri iki kiganiro aba bakuru b’ibihugu byombi bumvikana baganira ku ngingo y’ubushakashatsi n’ibishobora gukorwa kugira ngo abantu barusheho kurama.

Perezida Xi yumvikana abwira Putin ati “Mu bihe byashize, byari bigoye kubona umuntu ageza imyaka 70, ariko muri iyi minsi bavuga ko umuntu w’imyaka 70 aba akiri umwana.”

Putin amusubiza agira ati “Hamwe n’iterambere ry’ikoranabuhanga mu by’ubuvuzi, ingingo z’umubiri w’umuntu zishobora kujya zisimbuzwa mu buryo buhoraho, abantu bakaba babaho iteka ari bato, ndetse bakaba bagera ku rwego rwo kudapfa.”

Perezida Xi yungamo ati “Bivugwa ko iki kinyejana kizarangira abantu bafite amahirwe yo kubaho imyaka 150.”

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments