Sunday, October 5, 2025
spot_imgspot_imgspot_imgspot_img
HomeMU MAHANGASudani: Papa Léon XIV yasabye impande zihanganye kwinjira mu biganiro

Sudani: Papa Léon XIV yasabye impande zihanganye kwinjira mu biganiro

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Leo XIV, yasabye ko impande zihanganye muri Sudani zikwiriye gushyira intwaro hasi, zikinjira mu biganiro.

 

Mu butumwa yanyujije kuri X, yavuze ko muri iki gihe inkuru mbi ziva muri Sudani, cyane cyane muri Darfur, azirikana cyane abaturage bo muri Sudani, by’umwihariko imiryango, abana n’impunzi.

Yagize ati “Ndasabira abagizweho ingaruka bose, kandi nsaba byimazeyo abayobozi b’umuryango mpuzamahanga kugira ngo hashyirweho inzira z’ubutabazi no gushyira mu bikorwa gahunda ihuriweho yo guhagarika iyi ntambara.”

Yavuze ko igihe kigeze ngo hatangizawe ibiganiro by’ukuri kandi byuzuye hagati y’impande zombi, hagamijwe guhagarika intambara no gusubiza icyizere, icyubahiro, n’amahoro ku baturage ba Sudani.

Intambara iri guca ibintu muri iki gihugu yatangiye ku itariki ya 15 Mata 2023 ubwo ubuyobozi bw’igihugu bwacitsemo ibice bibiri, Ingabo za Leta ya Sudani, SAF, ziyobowe na Général Abdel Fattah al-Burhan zihangana n’umutwe wa RSF uyobowe na Mohamed Hamdan uzwi nka Hemedti.

Ingabo za Leta SAF zigaruriye Umurwa Mukuru, Khartoum muri Werurwe 2025 ndetse igenzura hejuru ya 75% by’ubutaka bw’igihugu bwose, naho RSF yo ikomeje kugenzura agace ka Darfur, aho igenzura hejuru ya 85% yako.

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -spot_imgspot_img

Most Popular

Recent Comments